AmakuruPolitiki

Burera: Umugabo wakekwagaho kwica umugore we basanze umurambo we mu kiyaga

Umurambo w’umugabo witwa Hashakimana Jean Pierre, bakundaga kwita Kamana kuri iki Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021, wabonetse ureremba kiyaga cya Burera. Uyu yari amaze igihe ashakishwa akekwaho kwica umugore we.

Hashakimana Jean Pierre w’imyaka 38 bikekwa ko yiyahuye, yari amaze iminsi ashakishwa nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica umugore we witwa Uwimana Pascasiya w’imyaka 37.

Urupfu rw’uyu mugore wakubiswe ifuni mu mutwe rwamenyekanye ku wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

Abaturage bari bagiye kuvoma amazi y’ikiyaga, ku gice giherereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugarama, babona umurambo w’umugabo ureremba hejuru y’amazi bihutira gutanga amakuru, bamenyesha inzego zirimo n’izishinzwe umutekano.

Nyuma hiyambajwe abo mu muryango w’uriya mugabo bemeza ko ari we koko.

Jean Pierre Mushakarugo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurembo, aho umurambo watowe yemeje ayo makuru.

Yagize ati: “Kuva ku wa Gatatu bikimara kumenyekana ko uwo mugabo yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, amakuru twabashije kumenya ni uko yahise atoroka, ntiyongera kuboneka.

Mu gihe yari agishakishwa kugira ngo akorweho iperereza, uyu munsi ku Cyumweru nibwo abaturage batumenyesheje ko babonye umurambo ureremba hejuru y’amazi y’ikiyaga. Twahageze turi kumwe n’inzego zirimo n’izishinzwe umutekano, dusanga koko uwo murambo ari uw’umugabo witwa Hashakimana.”

Uwo mugabo n’umugore basize abana bane. Batuye mu Kagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Kagogo muri Burera. Bivugwa ko bombi bajyaga bagirana amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Umurambo wakuwe mu mazi wajyanywe ku Bitaro gukorerwa isuzuma, ni ryo rizagaragaza niba koko yiyahuye.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger