AmakuruAmakuru ashushye

Burera: Pasitori yafatanwe amafaranga y’amiganano

Umugore witwa Murorunkwere Providence w’imyaka 44 y’amavuko akaba yari Pasitori mu idini ry’abangirikani, yatawe muri yombi afatanwe amafaranga y’amiganano angana n’amafaranga  319, 000.

Uyu mugore yafatiwe mu mudugudu wa Kabashotsi, akagari ka Nyamabuye, umurenge wa Kagogo ho mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru.

Police yavuze ko Murorunkwere yafashwe kubera amakuru yari yahawe ko akoresha amafaranga y’amiganano. Murorunkwere yafashwe ari kumwe n’abandi bagabo batatu batangiye kugabana aya mafaranga nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Police ikorera mu ntara y’Amajyaruguru  (CIP) Alexis Rugigana.

Amafaranga angana n’ibihumbi magana atatu na cumi n’icyenda bafatanwe yari agizwe n’inote za 5000 ndetse na 2000.

Gukoresha amafaranga y’amiganano ni kimwe mu bishobora kumunga ubukungu bw’igihugu ndetse bikanadindiza ubucuruzi, niyo mpamvu Police yaboneyeho umwanya wo gushishikariza abantu kwirinda kwishobora mu bucuruzi butemewe ndetse uyu Murorunkwere na bagenzi be bari gukorerwa dosiye ngo bashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, umuntu uwari we wese ukoresha cyangwa se wigana ibiceri cyangwa inoti byemewe gukoreshwa mu gihugu no hanze, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itanu ariko itarenze irindwi.

Murorunkwere watawe muri yombi afite amafaranga y’amiganano
Twitter
WhatsApp
FbMessenger