AmakuruImikino

Buffon yamaze kuba umuzamu mushya wa PSG

Umutariyani Gianluigi Buffon yamaze kwerekeza mu kipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa, akaba yasinyanye na yo amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa.

Uyu mugabo yageze i Paris kuri uyu wa gatanu mu rwego rwo kurangizanya na PSG. Igikorwa cyo gusinya amasezerano hagati ya Buffon na PSG cyayobowe na Thomas Tuchel, umudage utoza iyi kipe y’i Paris.

Buffon w’imyaka 40 y’amavuko, yijeje abafana n’abayobozi ba PSG gukoresha ubushobozi bwose afite kugira ngo PSG izagere ku ntego yihaye.

Yagize ati” Ndumva mfite ibyishimo bidasanzwe kuba ngeze muri PSG bwa mbere muri kariyeri yanjye…ndashimira ikipe na perezida wayo kuba barangiriye ikizere. Nzi inzozi PSG ifite n’abantu bose bazihorana mu mitima yabo. Niteguye gutanga imbaraga zanjye zose, ubunararibonye ndetse n’inyota yo gutsinda kugira ngo nzafashe ikipe yanjye nshya kugera ku ntego yihaye.”

Buffon yakomeje avuga ko yiteguye gufatanya na bagenzi be asanze muri Paris Saint Germain bazazanira ibyishimo abafana b’iyi kipe, yaba ab’i Parc Des Princes ndetse n’abo mu yandi mastade yo mu mujyi mwiza nka Paris ukeneye kubona ikipe yawo iyoboye umupira mpuzamahanga.

Perezida wa PSG Nasser Al-Khelaïfi  we yavuze ko Icyubahiro, ubuhanga n’ubunarariboye Buffon afite azabisangiza bagenzi be, yaba abazamu ndetse n’abakinnyi basanzwe.

Buffon agomba guhatanira umwanya na Alphonse Areola usanzwe ari umuzamu wa mbere w’iyi kipe y’i Paris. Biteganyijwe y’uko aza gusanga bagenzi be bamaze gutangira imyitozo, barimo na mugenzi we Marco Veratti bahuriye kenshi mu kipe y’igihugu y’Ubutariyani.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger