AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie yasimbujwe Kidum mu gitaramo yari kuzakorera i Burundi

Bruce Melodie wari waratumiwe mu bitaramo bibiri I Burundi nyuma yo kugaragaza impungenge zikomeye yatewe no kutizera umutekano we igihe yaba ageze I Burundi , abateguye igitaramo cya Noheli bahise bamusimbuza umuhanzi w’umurundi w’icyamamare mu karere Kidum Kibido kibanizo.

Ibi bije nyuma y’ubutumwa bwaciye ku mbuga nkoranyambaga bwibasira Meddy bumubwira ko azomeswa(azicwa) najya gutaramira I Burundi, Umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie wagombaga gutaramira iBujumbura na Gitega ibi bitaramo bye byarangiye atabyitabiriye kubera ikibazo cy’umutekano.

Bruce Melodie nkuko abateguye ibi bitaramo babipanze ngo yakagombye kuba yarageze I Burundi ku wa 23 Ukuboza 2018 saa tatu za mu gitondo cyane ko ari yo matike y’indege bari bakatishije. Gusa kugeza n’ubu uyu muhanzi ngo ntaragerayo byatumye abateguye ibi bitaramo bamusimbuza Kidum umuhanzi w’iBurundi wari uherutse no gutaramira mu Rwanda.

Kuri ubu abajyanama ba Bruce Melodie  bateganya kuganira n’abatumiye uyu muhanzi ngo barebe uko basubizwa ibyo bari batanze kuri uyu muhanzi.

Igitaramo cya mbere Melodie yari kuzagikora tariki 25 Ukuboza 2018 n’ikindi kizabera i Gitega ku wa 28 Ukuboza 2018. Melodie yahagarise kujya I Burundi nyuma y’ibyavuzwe ko hari ubutumwa bunyuranye yagiye yakira buganisha kukuba yagirirwa nabi mu gihe yajya i Burundi.

Gusa Umuhanzi Kidum ubwo yari aherutse mu Rwanda yamaze impungenge abahanzi babanyarwanda bazataramira i Burundi barimo Meddy ababwira ko ntacyo bazaba , kandi ko uwatangaje buriya butumwa bubatera ubwoba yari agambiriye kuburizamo igitaramo cye yari afite i Kigali.

Bruce Melodie yasubitse urugendo yari afite i Burundi kubera kubera kutizera umutekano we igihe yaba ageze muri kiriya guhugu
Kidum biteganyijwe ko ariwe usimbura Bruce Melodie muri bitaramo bibiri yari afite i Burundi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger