AmakuruImyidagaduro

Bruce Melody niwe wegukanye igihembo cya ‘Kiss Summer Award’

Ku nshuro ya kabiri mu mpera z’iki cyumweru dosoje nibwo hahembwe abahanzi bari bahagaze neza mu Rwanda mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2019, ibihembo byiswe ‘Kiss Summer Awards’ bikaba bitegurwa bikanatangwa na Radio ‘Kiss FM’. Kuri iyi nshuro umuhanzi Bruce Melody akaba ariwe wegukanye iki gihembo ahigitse abo bari bahanganye.

Kiss Summer Awards ni ibihembo bihabwa abahanzi bakoze indirimbo zakunzwe mu gihe cy’impeshyi bikaba byaratangiye gutangwa bwa mbere muri 2018.

Muri uyu mwaka aba ibi bihembo byari bigabanijemo ibice bine mu gihe mu mwaka ushize byari ibyiciro bitatu, ni ukuvuga ko hongewemo icyiciro cy’umuhanzi mushya wakoze indirimbo igakundwa cyane.

Abahatana muri ibi bihembo barimo icyiciro cy’umuhanzi mwiza w’impeshyi (Best Summer artist), Indirimbo Nziza y’Impeshyi (Best summer song), utunganya indirimbo mwiza w’Impeshyi (Best summer producer) n’umuhanzi mwiza ukizamuka (Best new summer artist).

Mu mwaka wa 2018 ubwo ibi bihembo byatangwaga bwa mbere The Ben, Urban Boys na  producer Bob Pro ni bo babyegukanye.

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2019 nibwo hatangajwe abatsinze mu kiganiro cyihariye cy’ibi bihembo cyari kiyobowe na Uncle Austin, umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri iyi Radio itegura ibi bihembo nubwo cyari kirimo abanyamakuru hafi ya bose ba Kiss FM.

Abatsinze mu byiciro byose uko ari bine bayobowe na Bruce Melodie wahigitse bagenzi be barimo The Ben, Meddy, Charly na Nina na Nsengiyumva (Igisupusupu). Bivuzeko ari we muhanzi w’impshyi muri uyu mwaka.

Amafoto:

Sandrine ISHEJA ashyikiriza Bruce Melody igihembo
Ibihembo bya Kiss Summer Awards
Abanyamakuru ba Kiss FM mu kiganiro cyihariye cyatangiwemo ibi bihembo
Bruce Melody yari yatumiwe ngo ashyikirizwe igihembo cye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger