AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie agiye kuzajya agenda mu modoka igendwamo n’abanyacyubahiro bakomeye ku Isi (Amafoto)

Umuhanzi ukomeye mu muziki Nyarwanda, Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie biravugwa ko yatumije imodoka itisukirwa na buri wese kubera agaciro kayo aho ngo yaba agiye kujya agenda muri Brabus isanzwe igura ashobora kubera mu bihumbi 700 USD [Miliyoni 700Frw].

Aya makuru avuzwe nyuma y’igihe gito asinye amasezerano ya Miliyari 1 Frw yo kwamamaza Kompanyi ya Food Bundle nubwo byavuzweho byinshi.

Aya makuru avuga ko Bruce Melodie yamaze gutumiza imodoka igendwamo n’abafite ikofi ibyimbye izwi nka Brubus.

Ni imodoka igendwamo n’ibyamamare bikomeye ku isi cyangwa abanyacyubahiro na bo batunze agatubutse aho isanzwe igura hejuru y’Ibihumbi 500 USD ku buryo hari n’izigeza muri bihumbi 800 USD ni ukuvuga muri miliyoni 800 Frw.

Bamwe mu bamaganaga iby’ariya masezerano ya Miliyari 1 Frw yasinywe na Bruce Melodie harimo n’abavuze ko niba ziriya Miliyari yazisinyiye koko akwiye guhindura imodoka asanzwe agendamo.

Bruce Melodie asanzwe agenda mu modoka yo mu bwoko bwa Benz Kompressor yaguze muri 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger