AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Breaking News: N’agahinda kenshi Mesut Ozil atangaje ko asezeye mu kipe y’igihugu y’Abadage

Mesut Ozil usanzwe ukinira ikipe ya Arsenal amaze gutangaza y’uko asezeye mu kipe y’igihugu y’Abadage, nyuma y’ibitutsi bitandukanye yatutswe kubera ifoto yifotozanyije na Perezida w’igihugu cya Turkiya.

Intandaro yo kwegura kwa Ozil yaturutse ku ifoto uyu mukinnyi yifotoje ari kumwe na perezida wa Turkiya Erdogan ubwo bari bahuriye i London mu Bwongereza. Iyi foto Ozil yayifotoje ari kumwe na Ikary Gundogan ukinira Manchester City ndetse na  Cenk Tosun ukinira Everton.

Iyi foto yateje impagarara nyinshi mu Badage, biva mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru binagera kuri Angela Merkel uyobora iki gihugu aho bose bamaganaga igikorwa cy’uko abakinnyi nkaba bijandika mu bikorwa bise ibya Politiki.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Ozil yabyutse asobanura uko ikibazo giteye aho yagaragaje ko nta mpamvu n’imwe ya Politiki yatumye yifotozanya na perezida Erdogan, anavuga ko ntacyari gutuma atifotozanya na we bijyanye n’uko ayobora igihugu cya Turkiya afitemo abasokuruza benshi.

Nyuma y’ibyabaye mu gitondo, Ozil amaze gusohora irindi tangazo rigaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo nyuma y’iriya foto, anatangaza ku mugaragaro ko asezeye burundu mu kipe y’igihugu y’Abadage yakoreye byinshi bishoboka.

Muri iyi baruwa ndende, Ozil avuga ko yagerageje gusobanurira perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage uko ikibazo giteye, gusa ibisobanuro bye akaba nk’aho abiciye amazi.

Ozil kandi avuga y’uko yahamagawe na Bernd Holzhauer, umwe mu banya Politiki bakomeye mu Budage, akamutuka kuri nyina kubera ifoto yifotozanyije n’umukuru w’igihugu akomokamo.

Ati ibirenze ibyo” Werner Steer ushinzwe theatre mu Budage yambwiye ko ngomba gucishwaho nkajya i Anatolia(agace ko muri Turkiya abenshi mu bimukira batuyemo.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger