AmakuruImyidagaduro

Bobi Wine yimwe stade yari agiye gukoreramo igitaramo cye

Ubuyobozi bwa sitade ya Namboole yagombaga kuberaho igitaramo cya Bobi Wine cyiswe ‘Kyarenga’ cyari kuba  ku wa 20 Ukwakira , bwasohoye itangazo rivuga ko umuhanzi w’umunyapolitiki Bobi wine atakemerewe gukorera igitaramo muri iyo sitade

Ibaruwa umuyobozi bw’iyo stade bwasohoye bwasinyweho na Jamil Ssewanyana Mpagi umuyobozi wayo atangaza ko stade ifite ibindi bikorwa biteganijwe kuyiberamo harimo n’ubukwe buzahabera ku itariki imwe n’iyo igitaramo cyari kuzaberaho.

Muri iyo baruwa yo ku wa 11 Ukwakira Daily Monitor isubiramo amagambo ya Jamil yagize iti “Ndabamenyesha ko stade yafashwe mbere n’ibikorwa bibiri, birimo umwiherero w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa n’amaguru ku wa 15-20 Ukwakira n’ubukwe ku wa 20 Ukwakira 2018.”

Jamil yavuze ko uyu mugabo akwiriye gushaka ahandi hantu iminsi itaramusiga ndetse agashaka n’ibyangombwa bimwemerera gukora igitaramo.

Umuvugizi wungirije wa Polisi ua Uganda, Patrick Onyango, muri iki cyumweru yatangaje ko Bobi Wine n’itsinda rye batarahabwa uruhushya rwo gukora icyo gitaramo. Nyamara uyu muhanzi yari yaramaze gusohora ibipapuro byamamaza igitaramo cye binavuga ko iki gitaramo kizabera kuri iyo stade ya Namboole.

Iki gitaramo cya Bobi Wine si ubwa mbere cyimuwe ahantu cyari kuzabera dore ko na mbere cyari kubera ahitwa ‘Busabala Beach’ biza guhindurwa n’abajyanama ba Bobi Wine kubera umubare munini w’abafana uyu mudepite w’umunyamuziki amaze kwigwizaho.

Bikuvugwa ko Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda afite  igitaramo polisi yo muri icyo gihugu yabwiye Bobi Wine ko agomba kuzitwararika ntagaragaze igikorwa na kimwe gifitanye isano na politiki muri icyo gitaramo cye.

Bamwe mubafana ba Bobi Wine bavuga ko kwimwa iyi stade habura iminsi mike ngo igitarano kibe  harimo impamvu za politike , bakeka ko byavuye mu buyobozi bukuru  bw’igihugu.

Bobi Wine
Twitter
WhatsApp
FbMessenger