AmakuruUbuzima

Birababaje!! Unuturage yavuze uko yagiye kwivuza nu nda muri Faisal bakamutera ikinya akakivamo akisanga bamuciye amaguru

Umuturage witwa Munezero aravuga ko yagiye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal kwivuza ikibazo yari afite mu nda, bakamutera ikinya kugira ngo bamubagemo ariko aho akiviriyemo asanga bamuciye akaguru none byamugizeho ingaruka kuko ubu amaze umwaka atarasubira mu kazi kubera ubumuga yakurijemo.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, uyu muturage wo mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko aka karengane yagakorewe umwaka ushize wa 2020 ubwo yajyaga kwivuza mu nda kuri biriya Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Ngo agezeyo baramusuzumye bamubwira ko agomba gutanga uburenganzira bakamubaga mu nda na we akabyemera.

Avuga ko abaganga bamuteye ikinya cy’umubiri wose (Anesthesie Generale) kugira ngo bamubage mu nda ariko aho kimushimiriyemo asanga bamuciye akaguru.

Ati “Ariko nkibaza uburyo kwivuza mu nda no gucika akaguru kuko nasanze gahambiriye […] baza kumpa ibisobanuro barambwira ngo banteye urushinge rwitwa Tramadol ngo runca akaguru.”

Kuri we avuga ko ibyo bisobanuro ari ikinyoma kinyagisha kuko we ngo yatekereje ko ari nk’imashini y’abaganga yabacitse ikamwikubita ku kaguru mu gihe yari mu kinya “cyangwa se bakaba baramfashe nabi nkikubita hasi nsinziriye.”

Uyu muturage uvuga ko ukuguru kwari kwaturitse, avuga ko bamusabye ko asubira mu cyumba cy’imbagwa kugira ngo bamushyiremo inyunganirangingo mu kaguru.

Munezero wivuzaga akoresheje ubwishingizi, avuga ko ubwo yajyaga kubarisha amafaranga agomba kwishyura yasanze ayagombaga kwishyurwa ku burwayi yaje aje kwivuza yari yiyongereye arenga ibihumbi 400 Frw.

Ngo yahise agaruka ababaza niba yishyura amafaranga ajyanye n’akaguru kandi ari ikibazo cyatewe no kwa muganga, bamubwira ko agomba kuyishyura ariko bamubwira ko bashobora no kumukopa.

Mu kuganira gutyo ngo haje umwe mu bayobozi bo ku bitaro amubwira ko bashobora kumukuriraho iryo deni ariko na we akabasinyira ko ntacyo azabakurikiranaho.

Ati “Muri njye nahise ntekereza ko nshobora kwemera gusinya ariko namara gusinya ejo nagera mu rugo wend aka kaguru kakazamo infection icyo gihe ntabwo nahagaruka.”

Ngo yabemereye ko abasigaramo ideni akazaryiyishyurira ariko nyuma bakomeje kumuhamagara inshuro nyinshi bamwishyuza ariko akababwira ko atari mu kazi kubera icyo kibazo cy’akaguru yagize cyatumye n’ubu atarasubira mu kazi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger