AmakuruImyidagaduro

Bidasubirwaho Mwiseneza Josianne atsindiye kujya muri Boot Camp ya Miss Rwanda 2019-AMAFOTO

Abonye itike imwinjiza mu mwiherero wa nyuma wa Miss Rwanda bitewe n’umubare uhanitse w’abantu bakanze ‘Like’ ku ifoto ye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda nkuko amabwiriza y’itora yabivugaga.

Mu bakobwa bari bamukurikiye mu gutorwa cyane harimo uwitwa Mutoni Deborah wamurushirije kuri Instagram ariko undi na we amurishiriza kuri Facebook bituma amuza imbere.

Mwiseneza Josianne uturuka I Rubengera wiyamamarije guhagararira intara y’Uburengerazuba, ni we mukobwa wagaragaje kugira abafana benshi muri iri rushanwa.

Mwiseneza agiye kujya imbere y’abagize akanama nkemurampaka ngo abazwe , abantu bari muri salle bavugije akaruru bikabije ku buryo nta muntu numwe wasigaye yicaye, bose wabonaga bafite inyota yo kumva ibisubizo bya Mwiseneza Josianne wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga kubera kugera kuri Hoteli yabereyemo ijonjora ry’ibanze yasitaye.

Kubera akaruru kenshi k’abafana, abakemurampaka basabye Mwiseneza ko yasaba abafana be bagatuza ubundi agasubiza.

Yatomboye ikibazo cya 2 mu byabajijwe, ikibazo yabajijwe ni : Nk’umunyarwandakazi wakuze ashishikarizwa kugira umuco , vuga icyo indangagaciro zagufashije mu buzima bwa buri munsi.

Mu gusubiza yagize ati:“Indangagaciro ni nziza nanjye ndazemera, zimfasha gushimangira ko ndi umunyarwandakazi, zintandukanya n’abanyamahanga kandi muri rusange zihesha ishema igihugu cyacu.”

Akimara gusubiza abantu bari muri salle bakomeje kuvuza akaruru bagaragaza ko asubije neza ikibazo yari abajijwe.

Igihe cyose Mwiseneza yageze ku rubyiniro abantu bagaragazaga kumufana bikabije bavuga bati “Ni wowe! Ni Wowe! ni Mwiseneza!.

Mu basabiye amajwi Mwiseneza ku mbuga nkoranyambaga harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Ushinzwe Iterambere ry’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, uherutse kwandika kuri Twitter ati “Tumutore’.

Mwiseneza yavuzwe cyane ubwo yajyaga guhatana mu karere ka Rubavu, yabanje gukora urugendo rurenga ibirometero 10 n’amaguru kugira ngo agere kuri Hoteli yabereyemo ijonjora ry’ibanze ndetse anagerayo yasitaye.

Yataramiweho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamunnyega, gusa hari n’abandi bamushimye ku bwo kwitinyuka no kwigirira icyizere yagaragaje , akarenga imbibi z’abavuga ko iri rushanwa ari iry’abana bo mu bakire.

Benshi biyemeje kumutera inkunga mu buryo bushoboka, yaba iy’amafaranga cyangwa kumutora, kugira ngo bamufashe kugera ku ntsinzi cyane ko intego ye ari uguhatana kugeza yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Ibirori byo gutora Miss Rwanda 2019 bizaba tariki 26 Mutarama 2019 bibere i Kabuga ku Intare Arena, icyumba cy’imyidagaduro kiri mu nyubako ya FPR i Rusororo.

Abakobwa batsindiye kujya muri Boot Camp

Inyumba Charlotte(No 33)

Mukunzi Teta Sonia(No 10)

Bayera Nisha Keza(No 22)

Uwase Muyango Claudine (No 01)

Igihozo Darine(No 26)

Uwase Sangwa Odille(No 16)

Teta Mugabo Ange Nicole(No 23)

Gaju Anita (No 35)

Kabahenda Lika Michael(No 09)

Umutoni Olive(No 20)

Sandrine Umurungi(No 19)

Murebwayire Irene(No 18)

Umukundwa Clemence (No 24)

Tuyishimire Cyiza Vanessa (No 06)

Nimwiza Meghan (No 32)

Josiane Niyonsaba (No 13)

Uwicyeza Pamela(No 29)

Uwihirwe Casimir Yasipi(No 21)

Higiro Joally(No 15)

Mwiseneza Josianne (30)

Mwiseneza agera ahabereye irushanwa
Yiyereka abakemurampaka n’abafana be ko yahageze
Mwiseneza asubiza ikibazo yari atomboye

Abakobwa 20 bakomeje

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger