AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Bidasubirwaho Ally Niyonzima yemerewe gukinira Rayon Sports

Umukinnyi Ally Niyonzima wari uherutse kuva mu gihugu cya Oman aho yakinaga,akaza muri Rayon Sports adafite ibyangombwa, yamaze kwemererwa gukinira iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kubibona.

Uyu mukinnyi yari amazeyo igihe kingana n’amezi Atandatu mu ikipe ya Al Bashae yo muri Omanl, ntiyarangije amasezerano ndetse iyi kipe ivuga ko yaje  muri Afurika imuhaye uruhushya rwo gutabara umuryango we wari umaze kugira ibyago.

Abdulah, umwe mu banyarwanda bahagariye abakinnyi ku isi uba muri Oman, yari yatangarije Radio 10 ko uyu mukinnyi yari agifite amasezerano muri Oman ndetse ko ntayindi kipe yajyamo atumvikanye nabo cyangwa ngo arangize amasezerano yari afiteyo.

Muri iki gitondo cyo ku wa kane tariki 30 Mutarama, nibwo umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Sadate Munyakazi yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ko uyu mukinnyi bamwohereje muri Oman kugira ngo yumvikane n’ikipe yahozemo, ndetse ko baciye no kuri bagenzi babo baba hariya kugira ngo ikibazo cy’uyu musore gikemuke akinire Rayon Sports.

Yagize ati: ” Nishimiye kubamenyesha ko ibibazo Ally Niyonzima yarafitanye na Équipe ye bimaze gukemuka, nyuma yuko ubuyobozi bufashe icyemezo cyo kohereza Ally muri Oman gushaka ibyangombwa ndetse bugakora roobing zinyuranye muba nya Oman batuye hano, Ubu Ally Équipe yabagamo iramurekuye.”

Ally Niyonzima yageze mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama muri uyu mwaka ndetse ahita anasinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’amezi atandatu kuri ubu akaba nta cyangombwa afite cyo gukina muri iyi kipe.

Ally Niyonzima ni Umunyarwanda wavukiye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 11 Gashyantare 1996 ndetse akinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Yaje mu Rwanda avuye muri Académie Tchité yo mu Burundi, akinira Mukura Victory Sports mu 2015.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger