AmakuruAmakuru ashushye

Banki zasabwe korohereza abazibereyemo imyenda kubera corionavirus

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2020, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyize hanze itangazo riha uburenganzira banki bwo gusubira mu masezerano y’inguzanyo mu rwego rwo korohereza abazibereyemo imyenda kubera ingaruka z’indwara ya Coronavirus igenda igira ku bikorwa byinjiza amafaranga by’abaturage.

Uyu mwanzuro wa Banki Nkuru y’u Rwanda uje usanga indi itandukanye yagiye ifatwa n’ibigo bya Leta n’iby’abikorera kuva umurwayi wa mbere yaboneka mu Rwanda kuri ubu abarwayi ba Coronavirus bakaba bageze kuri 11 nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yaraye ibitangaje.

Mu bikubiye muri iri tangazo harimo kwemerera banki guhindura amasezerano y’imyenda bafitiwe n’ababagana mu rwego rwo kubongerera igihe cyo kwishyura muri ibi bihe ubukungu butifashe neza kubera ihagarikwa ry’ibikorwa bimwe na bimwe bitanga inyungu.

BNR kandi yashyiriyeho amabanki uburyo bushya bw’ingoboka za miliyoni 50 zishyurwa mu gihe kirekire bitandukanye n’uburyo bwari busanzweho yafashagamo kubona amafaranga mu rwego rwo gukomeza guha banki ubushobozi kuko umubare w’ababitsaga ugiye kugabanuka kubera indwara ya Coronavirus.

Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yafashe izindi ngamba ko guhera tariki 19 Werurwe 2020 nta kiguzi kizongera gucibwa umuntu ukura amafaranga kuri konti yo muri banki ayashyira kuri Mobile Money cyangwa ayakura kuri Mobile Money ayohereza kuri banki ndetse bikanaba bityo ku yandi masosiyete y’itumanaho.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ikomeje gufata ingamba zitandukanye no gutanga amabwiriza mashya mu gufasha abantu gukomeza kwirinda ubwandu bwa Coronavirus n’ikwirakwizwa ryayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger