Amakuru ashushyeUmuco

Bamwe mu bari bagize itorero ry’igihugu batorokeye i Burayi

Mu minsi ishize nibwo itorero ry’igihugu Urukerereza ryagiye i Burayi mu gihugu cy’Ububiligi aho bari bagiye gutaramira abanyarwanda baba muri iki gihugu ndetse n’abatuye hafi yaho mu gitaramo bafatanyijemo na Yvan Buravan ariko uko bagiye ntabwo bose bagarutse kuko hari abatorotse.

Iki gitaramo itorero ry’igihugu ryitabiriye ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’ububiligi cyabaye tariki ya 13 Nyakanga 2018, abarigize bagarutse i Kigali ariko bose siko bagarutse kuko hari amakuru ava imbere muri iri torero avuga ko bane muri bo batagarutse mu Rwanda ahubwo bigumiyeyo.

Twageregeje kuvugana n’abakozi ba Minisiteri y’umuco na siporo bafite itorero ry’igihugu Urukerereza mu nshingano ariko ntibyadukundira kuko uwo twabashije kubona kuri telephoni yavuze ko nta byinshi yabitangazaho kuko ugomba kugira icyo abivugaho atakoze kubera ko ari mu kiruhuko.

Si ubwa mbere havuzwe gutoroka kw’abagize itorero Urukerereza gusa ntibyari biherutse kuko byaherukaga mu mwaka wa 2015 ubwo babiri mu bajyanye n’itorero Urukerereza mu gihugu cy’Ubutariyani mu imurikagurisha mpuzamahanga (Expo Milano 2015).

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger