AmakuruAmakuru ashushye

Bamwe mu bana bakorewe ihohoterwa bakiri bato barasaba leta ubufasha

Umwe mu bana bakorewe ihohoterwa avuga ko yatewe inda n’umukozi bakoranaga mu rugo kuva icyo gihe kugeza ubu akaba abayeho nabi ndetse akaba asaba leta kumufasha kumuremera ubuzima n’icyizere.

Angelique Mukamana, amazina twamuhaye kubera umutekano we avuga ko mu mwaka wa 2012 yakoraga akazi ko mu rugo mu murenge wa Kimironko akaza guterwa inda n’umukozi wo mu rugo hafi y’aho uyu Angelique yakoreraga, kuva icyo gihe akaba abayeho nabi.

Aganira na Teradignews.rw, Angelique yagize ati: “Nahuye n’akarengane ubwo nakoraga akazi ko mu rugo nkaza kwirukanwa ari nijoro nkabura aho ndara maze ngiye gusaba icumbi aho twari duturanye umukozi waho arambwira ati ngwino ngucumbikire ariko turararana nuko antera inda gutyo, nahise njya kuba ahantu muri Kabeza ariko naho bakimara kumenya ko ntwite bahise banyirukana nuko ndagenda mbaho nabi gusa naje kubyara umwana gusa ariko na n’ubu ubuzima bwanjye bwahise buta umurongo ku buryo hari n’igihe numva niburiye icyizere cyo kubaho.”

Angelique yakomeje agira ati : “Ubu narabyaye ariko njyewe n’umwana ntabwo tubayeho neza niyo mpamvu nsaba ubufasha kuko n’uwo twabyaranye nasubiye kumureba aho yakoreraga nsanga baramwirukanye kandi kugeza na n’ubu nta makuru ye mfite.”

Mu gushaka kumenya icyo abafite ibibazo nk’ibi bamarirwa twegereye Simon Gasibirege uyobora umuryango w’isanamitima ‘Liwoha’ avuga ko hari ingamba bafite zo kugenda begera bene aba bana bahuye n’ibibazo nk’ibi bakabahumuriza ndetse bakabaha ubufasha.

Bwana Gasibirege yagize ati : “Twatangiye ibikorwa by’isanamitima mu bana bahuye n’ibibazo nk’ibi byo guhohoterwa no guhungabana, ntabwo twabifatira hamwe kuko usanga hari n’abo tutamenya kubera kubihisha cyangwa se bakaba bari hirya no hino aho tutabasha kugera ariko iyo tubamenye turabegera tukabaganiriza tukabahumuriza mbese bakumva ko icyizere cyo kubaho kigihari.”

Bwana Gasibirege yavuze ko icyakora hakiri imbogamizi haba mu mikoro cyane ko bene ibi bikorwa basaba ubufasha bwinshi ariko yizeza ko uko biri kose bazakomeza gushakisha uburyo abahuye n’ibibazo nk’ibi bahumurizwa ndetse bagafashwa.

Kugeza ubu raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ku ihoterwa ry’umwana igaragaza ko mu mwaka wa 2016 abana bari hagati y’imyaka 13 na 17 aribo bibasiwe cyane mu gusambanywa, aho bari ku kigero cya 44% , Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko abana bagera kuri 23.6% bakorerwa ihohoterwa ariko ntibabivuge.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger