AmakuruUtuntu Nutundi

Bakatiwe burundu bazira gutema akaboko ka nyamweru

Muri Tanzaniya urukiko rukuru rwahanishije gufungwa ubuzima bwabo bwose abagabo bane bahamwe n’icyaha cyo gutema akaboko k’umuntu ubana n’ubumuga bw’uruhu (Nyamweru) bagamije kujya kukagurisha umupfumu.

Umucamanza mu rukiko rukuru rwa Tanzania, Richard Mashauri yatangaje ko abo bantu bane bashakaga kugurisha uko kuboko ku mupfumu.

Umugenzo wo gukata bimwe mu bice bya ba nyamweru ureze cyane muri Tanzania aho inyigisho ziva mu bapfumu zivuga ko ibyo bice by’umubiri bitanga amahirwe n’ubukire.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abo bantu bane bateye urugo rw’umuntu ubana n’ubumuga bw’uruhu mu mwaka wa 2015 bafite intego yo kumwica. Ntabwo kumwica byabashobokeye niko gusiga bamuciye ukuboko.

Ngo bamaze guca uko kuboko bagushyiriye umupfumu bakugurisha amadolari 2600.

Muri Nyakanga 2017, ubushinjacyaha bwa Tanzania bwatangaje ko nibura abantu 34 uhereye mu mwaka wa 2006 bari bamaze guhanirwa kwica abafite ubumuga bw’uruhu. Bamwe bagiye bahabwa ibihano birimo kunyongwa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byatangaje ko hakiri izindi manza mu nkiko z’icyo gihugu ziregwamo abantu bashinjwa guhohotera abafite ubumuga bw’uruhu.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger