AmakuruInkuru z'amahanga

Bafashe umwanzuro wo kurekura imfungwa 4000 kubera Coronavirus

Giverinoma ya Ethiopia yafashe yafashe umwanzuro wo kurekura infungwa zirenga ibihumbi bine mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Amakuru dukesha Ethiopia business news avuga ko Leta yahisemo kurekura imfungwa 4 011 zifungiwe ibyaha byoroheje mu rwego rwo kurushaho guhangana na coronavirus.

Intumwa Nkuru ya Leta yatangaje ko abazarekurwa ari abari bafungiwe ibyaha byoroheje ndetse n’abagore bafite abana.

Abanyamahanga bari bafungiwe ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge nabo bazafungurwa boherezwe mu bihugu byabo.

Mu bagiye gufungurwa harimo umunyamakuru Fekadu Mahtemework wari ufungiye ibyaha bya ruswa.

Mu ngamba Guverinoma ya Ethiopia yafashe ihangana na coronavirus harimo gutegeka abakozi gukorera mu rugo no gufunga imipaka yose. Abanyamahanga bajya muri icyo gihugu bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 14.

Abantu 12 nibo bamaze kwemezwa ko barwaye coronavirus muri Ethiopia.Ni mu gihe mu Rwanda abemejwe ari 40 kugeza kuri uyu wa Gatatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger