AmakuruImikino

AS Kigali y’abakinnyi 10 yatsinze APR, iyambura umwanya wa mbere muri shampiyona

Umukino w’umunsi wa 18 wa AZAM Rwanda Premier league wahuzaga AS Kigali na APR FC warangiye AS Kigali itsinze ibitego 2-0, inafata umwanya wa mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere n’amanota 35.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali,  APR FC yatangiye isatira bikomeye ishaka igitego cya kare gusa amahirwe yabonye muminota ya mbere y’umukino ntacyo yigeze iyamaza. Ni ku mupira Lague Byiringiro yahinduye imbere y’izamu ashaka Muhadjiri Hakizimanawahise uwuha Ombolenga Fitina awutera atinze usanga Bishira Latif yahageze arahagoboka.

Nyuma yo kugira ibyago byo kuvunikisha Benedata Janvier ku munota wa 30 w’umukino, AS Kigali yibye APR umugono iyitsinda igitego cyaturutse kuri Coup Franc yari itewe na Ngama Emmanuel, Jimmy Mbaraga atsinda igitego n’umutwe yunghukiye ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC.

APR yagerageje gukina ngo irebe ko yakwishyura iki gitego mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, gusa iminota 45 yarangiye iyi kipe y’ingabo z’igihugu nta buryo bugaragara ibonye imbere y’izamu ryari ririnzwe na Shamilu Bate.

Mu gice cya kabiri, umutoza Eric Nshimiyimana yakoze impinduka akuramo Hamidou Ndayisaba yinjiza Ndahinduka Michel, gusa uyu musore wahoze akinira APR FC yeretswe ikarita itukura nyuma y’iminota 10 yonyine ageze mu kibuga, nyuma y’ikarita ya kabiri ‘umuhondo yeretswe akoreye ikosa kuri Emmanuel Imanishimwe.

Nyuma y’ikarita ya Michel, umutoza Petrović yahise akora impinduka Issa Bigirimana asimbura Nshuti Dominique Savio na ho Maxime Sekamana asimbura Iranzi Jean Claude.

Ibintu byongeye kuba bibi ku ruhande rwa APR ku munota wa 74 w’umukino, ubwo Ally Niyonzima yongeraga gutsinda APR ikindi gitego cy’umutwe nanone ku burangare bw’ubwugarizi bwa APR FC.

Gutsindwa uyu mukino byatumye APR FC itakaza umwanya wa mbere ufatwa na AS Kigali n’amanota 35, APR FC iba iya kabiri n’amanota 34 inganya na Rayon Sports igifite umukino w’ikirarane ya gatatu mu gihe Kiyovu Sports ari iya kane n’amanota 32.

Mu yindi mikino yabaye, Sunrise ya Espoir baguye miswi 1-1, mu gihe Gicumbi yatsindiwe I Rubavu na FC Marines ibitego 2-0.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger