AmakuruImyidagaduro

Ariel Wayz yagize icyo avuga ku mafoto ye amugaragaza yambaye ubusa

Umuhanzikazi Ariel Wayz nyuma yo gutangaza ko afite EP ( Extended Play) akiyirekeza amafoto ye yerekana ubwambure bwe benshi bakomeje kwibaza kuhazaza huyu mukobwa w’imyaka 21.

Uyu muhanzikazi ukiri muto ukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye kubera amafoto agaragaza amabere ye Ariel Wayz yavuzeko atazahagarikwa n’ibyo bari kumuvugaho.

Ku mbuga nkoranyambaga uyu muhanzikazi imbuga yifashishije amafoto ye agaragaza EP ye nshya yise ‘Love and Lust’ aho yagaragazaga igituza cyose agapfuka agace gato k’ibere .

Uyu muhanzikazi aganira n’itangazamakuru avuga ko nubwo akomeje kubwirwa ko ari gukoza isoni umubiri we bitari buze kumuhagarika mu ntego ze afite.

Ariel Wayz yagize ati “Gushyira hanze umubiri wanjye ni ikimenyetso cyo kuwemera no gukunda uwo ndiwe nta bwoba mfite.”

“Nashize ubwoba bwo gukunda umubiri wanjye kuko hari hashize igihe kinini ntawukunda. Hamwe n’iyi EP nahisemo kutazongera kugira ubwoba ukundi.”

Uyu muhanzikazi uri mubagezweho muri iyi minsi kandi yavuze ko kimwe mu byamusembuye harimo n’abakomezaga kumubwira ngo agabanye ibiro ngo nta muhanzi gomba kugaragara gutyo bikaba byaratumye ahitamo kudakomeza guhisha uwo ari we.

Aho yagize ati “Ibyo bakomeje kuvuga kugukoza isoni umubiri wanjye ntabwo ndi buze guhinduka kubera byo ahubwo iri ni itangiriro.”

Muri iyi minsi afite umubumbe w’indirimbo eshashatu zihuriye kucyo yise Love and Lust .

Ariel ways we ubwe yavuzeko ibyo bavuga ku kugaragaza amabere ye bitazamuhagarika gukora ibyo ashaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger