Imikino

Argentina ikwiye gushima Imana kuko ifite Messi: Diego Costa

Diego Costa, rutahizamu wa Atlatico Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu ya Espagne asanga abanya Argentina bakwiye gushima Imana yabahaye Lionel Messi aho kwirirwa binubira ko ntacyo yafashije ikipe yabo y’igihugu ku ruhando rw’amahanga.

Messi ashinjwa kuba nta gikombe aratwarana na Argentina kandi yaratwaranye na FC Barcelona ibikombe byinshi bishoboka biza byiyongera ku mipira ya zahabu itanu yatwaye ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye yagiye yegukana nk’umukinnyi ku giti cye.

Uyu musore watsinzwe n’ikipe y’igihugu y’ubudage  ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyo muri 2014 ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Argentine yanatakaje ku mukino wa nyuma ari kumwe n’iyi kipe mu mikino ya Copa America inshuro eshatu zose.

Messi ntiyari mu kibuga ubwo ikipe y’igihugu cye yanyagirwaga na Espagne ibitego 6-1 mu mukino wa gicuti wabaye ku munsi w’ejo, insinzwi ya mbere mbi Argentina yagize mu mateka yayo.

Messi ntiyakinnye umukino wa gicuti Argentina yanyagiwemo na Espagne ibitego 6-1.

Diego Costa watsinze igitego cya mbere ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Espagne asanga abanya Argentina badakwiye kunenga uyu musore ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza isi ifite kuri ubu, ahubwo bagashima Imana kuba bamufite.

Costa yagize ati” Ukoze ubusesenguzi ku mpande zose, usanga abanya Argentina banenga Messi cyane, gusa badafite Messi hari ahandi ntazi baba bari.

”Umukinnyi nka Messi ntabwo akwiye kunengwa, ahubwo ukwiye gushima Imana ko umufite. Messi bagomba kumufata neza kuko n’aho yaba anakina nabi umupira mu kibuga, iyo umufite mu kibuga haba hari ikinyuranyo”.

Messi ntiyagize amahirwe yo gukina iyi mikino mpuzamahanga ya gicuti kubera akabazo k’imvune afite, gusa imikino ya Shampiyona na Champions League ikipe ye ya Barcelona ifite mu kwezi gutaha agomba kuyigaragaramo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger