AmakuruImyidagaduro

Arakaye cyane, Anita Pendo yiyamye abanyamakuru bo mu ngeri zose bamwibasira

Umunyamakuru Anita Pendo yifashishije amagambo yuzuyemo uburakari yiyama abanyamakuru b’ingeri zitandukanye  araboyama mu gihe hamaze iminsi hari inkuru zimushinja kutamenya kuboneza urubyaro ahanini byazamuwe n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Ubusanzwe Anita Pendo afite umwana umwe, mu minsi ishize yashyize ifoto hanze bigaragara ko atwite, icyo gihe ibitangazamakuru bitandukanye byahise bitangaza iyo nkuru ndetse abantu benshi batangira kugira ibitekerezo baha Anita.

Benshi mu batangaga ibitekerezo bavugaga ko Anita agiye kubyara indahekana kuko nta gihe kire kire cyari gishize yibarutse imfura ndetse bakanavuga ko atari yasobanukirwa neza gahunda yo kuboneza urubyaro, ariko we akavuga ko nta muntu yari yatakira ubukene. Ibi nibyo byamuteye kubiyama ngo nubwo yabibonaga akituriza.

Anita yagize ati:”Mmmmschhheeeeeeewwww..erega mujya aho kuri radio nazo zitarabaha akazi ngo Anita,Anita,Anita aski niba hari nabo mwabyaye mukananirwa kubarera muzabanzanire mbabarerere,abandi namajwi avugira muri SW kuri youtube muvuga ibyo mwifuza,abandi ngo murashaka inkuru zisomwe na benshi,.gutwita si uburwayi ntibimbuza kubabwira ibyo mumaze iminsi muvuga nkabihorera.”

Aya magambo akomeye ya Anita Pendo yayashyize hanze nyuma y’inkuru zinyuranye zagiye zivugwa mu itangazamakuru aho bamwe mu banyamakuru bahamyaga ko uyu munyamakurukazi yihuse guhita yongera gutwita nyamara hari hashize igihe gito yibarutse umwana we wa mbere. uyu munyamakuru kazi ariko atangira iyi nyandiko yabanje kwiyama abavuga ko afite abana batatu cyane ko hari ibinyamakuru binyuranye byagiye bihamya ko Anita Pendo yari asanganywe umwana yasize iwabo icyakora we ntiyahwemye kwamagana aya makuru.

Amaze kubiyama , abantu barenga 400 batanze ibitekerezo bavuga ko bitagakwiye kwinjira mu buzima bw’umuntu ariko ku rundi ruhande hari n’abazaga bashimangira ko bitari bikwiye ko abyara undi kandi n’u wa mbere atari yakura.

Hari n’abavugaga ko abana ari umugisha uva ku uwiteka nkuko Anita yigeze kubikomozaho mu minsi yashize, abamushigikiye rero bavugaga ko abatarabonye urubyaro kuri iy’Isi batagira ingano bityo ko ahubwo iyo Imana iguhaye urubyaro n’abagenzi bawe bakagombye kubyishimira.

Ubutumwa bwa Anita Pendo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger