AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo, Heroes ibambirwa i Gologota

APR FC yongeye kwisubiza umwanya wa mbere ubwo yatsindaga ikipe ya Espoir ibitego 3-1 ibifashijwemo na myugariro wayo Niyomugabo Claude.

Wari umukino w’umunsi wa cyeda wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019 ahakinwe imikino 2 aho APR FC yakinaga na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi ikaba iyitsinze ibitego 3-1 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo ari nabyo biyifashije no kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, naho Sunrise y’I Nyagatare yihererana Heroes iyitsinda ibitego 4-1 kuri stade ya Nyagatare.

Umukono wa APR FC na Espoir watangiye APR  ifite iishyaka ryo kubona igitego hakiri kare,biza no kuyihira kuko yafunguye amazamu ku munota wa 19 ubwo  myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso, Niyomugabo Claude,yahinduraga umupira mwiza imbere y’izamu rya Espoir FC bituma Mushimiyimana Janvier wa Espoir FC yitsinda igitego ari nako igice cya mbere cyahise kirangira ari igitego 1 cya APR ku busa bwa Espoir.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Espoir FC yatangiye iri hasi nanone bituma ku munota wa 46 umunyezamu wayo Nkudiye Patient yotswa igitutu n’abasore ba APR FC barimo Nshuti Innocent na Niyonzima Olivier Sefu bamuteye amashoti 3 aremereye ariko yose ayakuramo.

Ku munota wa 49 Bukuru Christophe yabonye uburyo bwiza bwari bwabazwe imbere y’izamu ku mupira yari ahawe na Imanishimwe Djabel ariko atera umupira hanze y’izamu.

Uku gupfusha ubusa amahirwe akomeye,kwatumye Espoir FC ikanguka iza kubona igitego ku munota wa 55 gitsinzwe na Kyambadde Fred ku mupira mwiza yari aherewe mu rubuga rw’amahina n’uwitwa Musasizi John wa Espoir FC iba irishye 1-1.

Umutoza Adil Mohammed abonye ko ikipe ye yishyuwe yahise akora impinduka 2 zirimo ubuhanga bwinshi akura mu kibuga Bukuru Christophe ku munota wa 60 amusimbuza Rwabuhihi Placide hanyuma Butera Andrew asimbura Byiringiro Lague.

Izi mpinduka zakoreye akazi gakomeye APR FC kuko ku munota wa 66 yahise ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na myugariro Niyomugabo Claude ku mupira mwiza yahawe na Manishimwe Djabel.

Byasabye umunota 1 gusa kugirango APR FC ihite izamukana umupira aho Usengimana Danny yayitsindiye igitego cya 3 cyatumye Espoir FC icika integer umukino ukarangira ari ibitego 3 bya APR FC kuri 1 cya Espoir.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu,Sunrise yanyagiriye Heroes FC ibitego 4-1 kuri stade ya Nyagatare izwi nka Gologota byatsinzwe na ba rutahizamu bayo bakomeye barimo Babuwa Samson watsinze ibitego 2, Wangi Pius na Mudeyi Suleiman wafunguye amazamu kuri penaliti.

Imikino isigaye yo ku munsi wa 9 wa shampiyona

Ejo kuwa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019
Marines FC vs AS Muhanga (Umuganda Stadium, 15h00)
AS Kigali vs Kiyovu Sports (Stade de Kigali, 15h00)

Ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019
Gicumbi FC vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h00)
Bugesera FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15h00)
Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00)

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger