AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yirukanye burundu umwe mu bakinnyi bayo azira imyitwarire mibi

Kuri uyu wa kabiri, ikipe ya APR FC yirukanye burundu Twizerimana Martin Fabrice usanzwe akina hagati mu kibuga imuziza imyitwarire mibi.

Uyu musore ukiri muto wagowe cyane n’ikibazo cy’imyitwarire, yageze muri APR FC mu mwaka ushize akubutse muri Kiyovu Sports aho yazanwe nk’umusimbura w’igihe kirekire wa Yannick Mukunzi wari umaze kujya muri Rayon Sports.

Si gake uyu musore yavuzweho ikibazo cy’imyitwarire idahwitse kuko n’umutoza Jimmy Mulisa yigeze kumuhagarika mu mwaka w’imikino ushize, nyuma akaza kubabarirwa we n’abagenzi be barimo Congolais bari bahananawe.

Amakuru ahari avuga ko Kalisa Adolphe Camarade usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa APR FC yashyikirije uyu musore ibaruwa imusezerera burundu, gusa APR FC ikaba yamwijeje gukomeza kumuhemba kugeza igice azabonera ikipe nshya.

Uretse imyitwarire mibi, uyu musore kandi yashinjwaga n’ubuyobozi bwa APR FC kwica akazi nkana. Amakuru avuga ko Twizerimana Martin Fabrice ataritabira imyitozo ya APR FC na rimwe kuva uyu mwaka w’imikino utangiye.

Twizerimana Fabrice ahanganye na Police FC.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger