AmakuruImikino

APR FC yatsinze Kiyovu SC, yinjira muri Noheli iyoboye shampiyona y’u Rwanda

Umukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona y’u Rwanda wahuzaga APR FC na Kiyovu Sports, warangiye APR FC itsinze 1-0 biyifasha kwinjira mu minsi mikuru iyoboye shampiyona y’u Rwanda n’amanota 22.

Hari mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino amakipe yombi yahuriyemo yaratakaje amanota atatu mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona. APR FC yaherukaga kunganya na Bugesera 1-1, mu gihe Kiyovu Sports yari yaratsinzwe 1-0 na AS Kigali.

APR FC yari idafite Hakizimana Muhadjiri yatangiye uyu mukino isa n’aho ihuzagurika, gusa itangira kugenda iwinjiramo uko iminota yagendaga yicuma.

Ku munota wa 16 w’umukino iyi kipe y’ingabo z’igihugu yaje gufungura amazamu ibifashijwemo na rutahizamu Lague Byiringiro wungukiye ku makosa ya Ally Serumogo, bikarangira atsinze igitego nyuma yo gucenga Ngirimana Alexis n’umuzamu Nzeyurwanda Djihad.

Imonota yakurikiyeho yaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, gusa 45 y’igice cya mbere irangira APR FC iri imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, amakipe yombi na bwo yagerageje kwatakana; Kiyovu Sports ihiga igitego cyo kwishyura mu gihe APR yo yahigaga icya kabiri cyari kuyiha umutekano.

Ikipe ya Kiyovu yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 82 w’umukino, gusa rutahizamu Babicka ntiyabyaza umusaruro umupira mwiza yari ahawe na rutahizamu Gislain ukomoka muri Cameroon.

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize APR FC ikiyoboye shampiyona n’amanota 22, mu gihe Mukura Victory Sports na Rayon Sports ziyikurikiye n’amanota 19.

Mu wundi mukino wabaye, ikipe ya AS Muhanga na Bugesera zanganyije 1-1.

Rutahizamu Lague Byiringiro ashimira Imana ku bw’igitego yari amaze gutsinda.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger