AmakuruImikino

APR FC yatsinze Gasogi United mu mukino wo kwipima

Ikipe ya APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-1, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo ku kibuga cy’i Shyorongi.

Ibitego bya Djabel Manishimwe na Lague Byiringiro wari wagarutse nyuma yo gukomerekera mu mukino w’Amavubi na Kenya ni byo byafashije APR FC gutsinda Gasogi yari yabanje gufungura amazamu ibifashijwemo n’umunya-Caméroun Armel Gislain.

Wari umukino iyi kipe y’ingabo z’Igihugu ahanini yiteguragamo RS Berkane yo muri Maroc bazahurira muri playoffs ya CAF Confederation Cup mu mpera z’uku kwezi.

Uyu mukino wagaragayemo Ruboneka Jean Bosco na Djabel Manishimwe banze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kuko byavugwaga ko barwaye.

Ni Amavubi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ahurira na Mali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wa gatanu wo mu tsinda E mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Kuba Djabel na Ruboneka bagaragaye mu mukino wa Gasogi kandi byitwaga ko barwaye by’umwihariko ku munsi w’umukino w’Amavubi, abenshi mu bakunzi ba Siporo babifashe nk’aho APR FC yabimanye.

Umunyamakuru Jado Dukuze ni umwe mu babyamaganye agira ati: “Ariko ubundi ubu sitwe dusigaye ku Mavubi kandi abandi barayaretse kera. Nawe se ikipe yimana abakinnyi ku bushake! Erega FERWAFA ikabiha umugisha ku munsi wa match bakajya mu kibuga natwe tugasara ngo turafana, ba nyirumupira bazi ukuri.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger