Amakuru

APR FC yasubiye i kigali idakinnye umukino wayo na Espoir FC

Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020, ikipe ya APR FC yafashe urugendo isubira i Kigali idakinnye umukino wayo na Espoir FC mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 coronavirus.

Ni nyuma  y’uko Leta y’u Rwanda yemeje ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirusi(COVID-19) cyageze mu Rwanda, ibikorwa byose bihuza abantu bigomba gusubikwa guhera kuri iki Cyumweru, n’imikino ya shampiyona yahise isubikwa harimo n’uyu APR FC yari yasuyemo Espoir FC i Rusizi

Kuwa gatandatu tariki ya 14 Werurwe, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko umuntu wanduye iki cyorezo mu Rwanda yagaragaye, hakaba harahise hafatwa ingamba zikomeye mu rwego rwo kukirinda.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryahise ritangaza ko imikino ya ryo yose igomba kubera mu muhezo nta mufana n’umwe urimo.

Ejo hakaba harahise haba imikino 4 y’umunsi wa 24 wa shampiyona uwo Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi FC 1-1, Heroes FC 2-2 Sunrise FC, Musanze FC 0-0 Gasogi United na Mukura VS 2-1 Bugesera FC.

Nyuma y’aho hakaba harahise hasohoka itangazo rivuga ko ibikorwa byose bihuza abantu benshi birimo n’imikino bigomba guhagarara guhera kuri iki Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020 kugeza mu gihe cy’ibyumwe 2.

Ibi bikaba byahise bihagarika n’imikino ya shampiyona yagombaga gukinwa uyu munsi irimo uwo Espoir FC yarikwakiramo APR FC, SC Kiyovu Sports vs AS Kigali, AS Muhanga vs Marines na Police FC vs Etincelles.

Si imikino yonyine yahagaritswe kuko n’ibindi bikorwa byose bihuza abantu benshi byahagaritswe harimo insengero, amashuri n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger