AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yari imaze imikino 22 ya shampiyona idatsindwa yahangamuwe na Mukura VS

Ikipe ya Mukura Victory Sports yabaye ikipe ishoboye gukura amanota atatu kuri APR FC nyuma y’imikino 22 iyi kipe y’ingabo z’igiihugu yari imaze idatsindwa muri shampiyona. Ni nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0.

APR FC yaherukaga gutsindwa umukino uwo ari wo wose muri shampiyona ubwo yatsindwaga na AS Kigali ibitego 2-0. Hari ku wa 29 Mata 2018.

Aya makipe yombi yari yahuriye kuri Stade ya Kigali, mu mukino wa shampiyona w’ikirarane wakabaye warakinwe ku wa 01 Ukuboza 2018. Uyu mukino ntiwabaye kuko amakipe yombi yari ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika.

Uyu mukino ugitangira, APR FC yari idafite Muhadjiri na Iranzi yashyiraga igitutu kinshi kuri Mukura ndetse yemwe iza kubona n’uburyo bwakabaye bwayibyariye ibitego. Amahirwe APR yabonye ntacyo yigeze ayimarira kuko umuzamu Wilondja Jacques wa Mukura atigeze ayorohera na gato.

Mukura VS na yo yacishagamo ikotsa APR FC igitutu binyuze kuri Iradukunda Bertrand na Twizerimana Onesme bahoze bayikinira.

Iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis yabonye igitego ku munota wa 24 w’umukino ifashijwe na Duhayindavyi Gaele. Ni ku gitego yatsinze kuri Penaliti nyuma y’ikosa Herve Rugwiro yari amaze gukorera mu rubuga rw’amahina ahirika Twizerimana Onesme.

Mukura ikimara gutsinda igitego umukino wahise uhagarara kubera imvura, nyuma uza gusubukurwa ihise.

Abasore ba APR FC bakoze ibishoboka byose mu minota 20 yari isigaye ngo igice cya mbere kirangire, gusa iyi minota irangira Mukura ikiri imbere n’igitego cyayo.

Mu gice cya kabiri cy’umukino na bwo APR FC yagerageje ibishoboka byose ngo ibe yabona igitego cyo kwishyura, gusa ubwugarizi bwa Mukura bwerekana ko ari bwo bwa mbere bukomeye mu Rwanda.

Umutoza Jimmy Mulisa yanakoze ibishoboka byose yinjiza abakinnyi barimo Sugira Ernest ukubutse mu mvune y’igihe kirekire, Sekamana Maxime na Fiston Nkinzingabo; gusa aba bose ntibigeze bamena urukuta rwa Mukura ngo bishyurire APR FC.

Iminota 90 y’umukino n’itanu y’inyongera yarangiye Mukura igifite 1-0, inahita isatira APR FC ku rutonde rwa shampiyona kuko ubu hasigayemo ikinyuranyo cy’inota rimwe hagati y’aya makipe. APR FC igifite umukino umwe w’ikirarane iyoboye shampiyona n’amanota 26, mu gihe Mukura VS ifite imikino ibiri y’ikirarane iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 25.

Rwarutabura ufana Rayon Sports yirya kuri mucuti we Rujugiro wo muri APR FC.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger