AmakuruImikino

APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Simba SC

Ikipe ya APR FC kuri ubu ibarizwa i Dar Es Salaam muri Tanzania aho yitabiriye imikino ya CECAFA Kagame Cup, yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa kabiri w’itsinda ugomba kuyihuza na Simba Sports Club ku munsi w’ejo saa cyenda.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatangiye nabi iri rushanwa, aho yatsinzwe umukino wa mbere na Singida United yo muri Tanzania ibitego 2-1.

Mu gitondo cy’iki cyumweru, APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Simba Sports Club kuri ubu iyoboye iri tsinda rya mbere, nyuma y’uko ejo yanyagiye Dakadaha yo muri Somalia ibitego 4-0.

APR FC izakina uyu mukino idafite umuzamu wayo usanzwe ubanzamo Kimenyi Yves, wavunikiye mu mukino APR FC yatsinzwemo na Singida ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Ibi bivuze y’uko Ntaribi Steven ari we ugomba kurinda izamu iyi kipe icakirana na Simba, akazaba ari na we muzamu wenyine APR ifite kuko yatwaye abazamu babiri bonyine.

Uretse Yves Kimenyi ufite imvune, amakuru aturuka muri iyi kipe yemeza ko abandi bakinnyi bameze neza kandi ko biteguye guhangana bakabona amanota 3 yabagarura mu irushanwa, nk’uko byanashimangiwe na Kapiteni w’iyi kipe Mugiraneza Jean Baptiste.

Migi yagize ati”Mbere na mbere ndagira ngo mbanze nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC kuko umukino wa mbere bitagenze neza batubabarire, tubizeza ko amakosa twakoze atakongera kubaho. Ehhhh Simba ejo twarayirebye, tureba imikinire yabo, n’ikipe nziza pe rero natwe turiteguye umunaniro washize, ubu tumeze neza ahasigaye n’ugukora ibishoboka byose tukareba ko ejo twabona instinzi.”

APR FC irasabwa kwitwara neza mu mukino ugomba kuyihuza na Simba n’uzayihuza na Dakadaha, kugira ngo yizere ticket ya 1/4 cy’irangiza.

Kapiteni Migi aganira n’itangazamakuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger