AmakuruImikino

APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura gusezerera RS Berkane (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yaraye ikoze imyitozo ya nyuma, mbere yo guhura na RS Berkane yo muri Maroc kuri iki Cyumweru.

Saa mbiri z’ijoro ku isaha y’i Kigali ni bwo ruza kuba rwambikanye hagati ya APR FC na RS Berkane, mu mukino wo kwishyura wa kamarampaka wo gushaka ikipe imwe igomba kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Ni umukino iyi kipe y’Ingabo z’igihugu isabwa gutsinda cyangwa ikanganyamo byibura igitego 1-1, dore ko ubanza wabereye i Kigali amakipe yombi yawuguyemo miswi 0-0.

APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma yanagaragayemo Kapiteni Jacques Tuyisenge kuri stade ya RS Berkane, ari na ho umukino uzabera.

Nyuma y’imyitozo umutoza Adil Mohammed yavuze nta gitutu kiri ku kipe ye.

Ati: “Turiteguye neza nta kibazo, ku ruhande rwacu nta gitutu kituriho habe na gato! Abakinnyi bacu bose tubafitiye ikizere kuko bose bameze neza kandi bariteguye.”

Ishimwe Anicet mu myitozo
Itangishaka Blaise na Lague Byiringiro mu myitozo i Berkane
Anicet na Djabel Manishimwe mu myitozo
Niyomugabo Claude utaragaragaye mu mukino ubanza yitezweho kubanza mu kibuga kuri iki cyumweru
Mugisha Gilbert mu myitozo
Myugariro Nsabimana Aimable yitezweho kongera gufata umwanya wa Karera Hassan
Rwabuhihi Aimé Placide mu myitozo ya APR FC
Jacques Tuyisenge wakirutse imvune ahanganiye umupira na Lague na Nshuti Innocent mu myitozo
Rutahizamu Nshuti Innocent mu myitozo
Mugisha Gilbert na bagenzi be
Nta gihindutse Ishimwe Pierre ni we APR FC yongera kwiyambaza mu izamu
Rutahizamu Mugunga Yves yitezweho kubanza ku ntebe y’abasimbura
Djabel wahaye Berkane akazi gakomeye mu mukino ubanza mu myitozo
Myugariro Buregeya Prince witezweho kuza kuba ayoboye ubwugarizi bwa APR FC
Ombolenga Fitina mu myitozo
Nsanzimfura Keddy mu myitozo i Berkane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger