AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC yakoreye imyitozo ya mbere i Tunis idafite Jacques Tuyisenge (Amafoto)

Kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge, ntiyagaragaye mu myitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe yakoreye i Tunis muri Tunisia.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri muri Tunisia kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru, aho yitabiriye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league izahuriramo na Etoile Sportive du Sahel.

Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade ya Stade ya Mustafa Bin Jannat i Monastir, nyuma y’ubanza amakipe yombi yanganyirijemo igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mpera z’icyumweru gishize.

Kuri uyu wa Kane ni bwo APR FC yakoreye imyitozo ya mbere i Tunis, mbere y’iya nyuma ikorera ku kibuga umukino uzaberaho kuri uyu wa Gatanu.

Uyu munsi ni na bwo biteganyijwe ko iyi kipe igera i Monastir ivuye i Tunis.

Imyitozo APR FC yakoze yagaragayemo abakinnyi bayo bose, usibye Kapiteni Jacques Tuyisenge wagiriye akabazo k’imitsi mu mukino wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Uyu mukinnyi yari ku kibuga yambaye inkweto zisanzwe n’ikoti ry’imbeho risa umukara, gusa amakuru aturuka imbere muri APR FC avuga ko Jacques ashobora kuzagaragara mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu.

APR FC irasabwa gutsinda byibura igitego 1-0 cyangwa ikanganya ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Champions league.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger