AmakuruImikino

APR FC iracakirana na Simba SC mu mukino isabwa gutsinda

Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, APR FC imwe mu makipe abiri ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rikomeje kubera muri Tanzania, irongera kumanuka mu kibuga icakirana na Simba Sports Club, mu mukino isabwa gutsinda niba yifuza kugera muri 1/4 cy’irangiza.

Iyi kipe yahagurukanye intego yo gutwara iri rushanwa riterwa inkungu n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere w’iyi mikino kuko yatunguwe na Singida United ikayitsinda ibitego 2-1.

Ku rundi ruhande ikipe ya Simba y’umutoza Masoud Djuma usanzwe uzi cyane ikipe ya APR FC, yatangiye iyi mikino yitwara neza kuko yanyagiye Dakadaha yo muri Somalia ibitego 4-0.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma ku munsi w’ejo irasabwa gutsinda uyu mukino cyangwa se ikawunganya byibura, kugira ngo itegereze ko yazazamuka mu makipe abiri ataratsinzwe nabi(Best Losers).

Uyu mukino uteganyijwe saa cyenda z’uyu munsi ntuza kugaragaramo umuzamu Kimenyi Yves wavunikiye mu mukino iyi kipe yatsinzwemo 2-1 na Singida, gusa amakuru aturuka muri iyi kipe yemeza ko abandi bakinnyi bose bameze neza.

Mu wundi mukino w’itsinda rya mbere uteganyijwe, Singida iheruka gutsinda APR FC iraza kuba icakirana na Dakadaha yo muri Somalia guhera mu kanya saa saba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger