AmakuruImikino

APR FC inyagiye Marines, ikomeza gusigasira umwanya wa mbere muri shampiyona

Umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda AZAM Rwanda Premier league wahuzaga APR FC yari yakiriye FC Marines kuri Stade Amahoro urangiye APR iyitsinze ibitego 5-2, ikomeza kuyobora urutonde rw’iyi shampiyona.

Ni umukino watangiye ikipe ya APR FC yataka cyane izamu rya Fc Marines, gusa iyi Marines ni yo yabonye uburyo bwagombaga kuyiha igitego mbere ya mukuru wayo, umupira Bahame Arafat yateye ku munota wa 09 uca hanze y’izamu rya Kimenyi Yves.

APR FC yakomeje kwataka igerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu rya FC Marines, gusa nta buryo bukanganye abasore b’umutoza Petrovic bigeze babona kugeza ku munota wa 24 ubwo Muhadjiri Hakizimana yateraga umutambiko w’izamu, nyuma ya Coup Franc yari ateye ikurikiye ikosa Hussein yari akoreye kuri Savio Nshuti Dominique wari wabanje muri uyu mukino.

APR yafunguye amazamu ku munota wa 28 w’umukino, ku gitego Muhadjiri Hakizimana yatsinze ku burangare bwa ba myugariro ba FC Marines.

Nyuma y’iminota 2 Muhadjiri atsinze iki gitego, APR yahushije ikindi gitego nyuma y’ishoti ryari ritewe na Iranzi J. Claude umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Ku munota wa 34 w’umukino iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yariye karunngu yaje gutsinda igitego cya kabiri ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjiri wabanje gucenga ba myugariro ba Marines, ateye umupira unanirwa kugarurwa n’umuzamu.

Hakizimana Muhadjiri yishimira igitego.

Ibitego 2 bya Muhadjiri ni byo byasubije amakipe yombi mu rwambariro.

Nyuma y’iminota 4 igice cya kabiri gitangiye, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Herve Rugwiro, nyuma y’akavuyo kabereye imbere y’izamu rya FC Marines katurutse kuri koruneli yari itewe na Iranzi J. Claude.

FC Marines yafunguye amazamu ku munota wa 54, ku gitego cyatsinzwe na Mahoro Nicolas wungukiye ku makosa y’umuzamu Kimenyi Yves wafashe umupira akananirwa kuwukomeza.

Nyuma y’iminota 4 FC Marines itsinze igitego, APR FC yongeye gutera umutambiko wa gatatu ku mupira Hakizimana Muhadjiri yari atereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Kuva Petrovic yagera muri APR isigaye itanga icyigwa cya Ruhago.

FC Marines yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 73 ku makosa y’umuzamu Ntaribi Steven wari wasimbuye Kimenyi Yves ku munota wa 70 w’umukino.

Ku munota wa 78 APR yatsinze igitego cya kane cyatsinwe na Ombarenga Fitina kuri Coup Franc yari itewe na Muhadjiri Hakizimana, mbere y’uko Amran Nshimiyimana atsinda igitego cya gatanu mu minota y’inyongera.

Ibitego 5-2 APR FC yatsinze byatumye ikomeza gusigasira umwanya wa mbere n’amanota 34, ikaba ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 30 gusa iyi kipe y’ubururu n’umweru ifite imikino 2 y’ibirarane.

11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC.
11 babanje ku ruhande rwa Marines.

Muri rusange dore uko imikino yakinwe kuri uyu wa gatanu yagenze:

 

Amafoto: Inyarwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger