AmakuruImikino

APR FC ibatije Amagaju, irarana umwanya wa mbere muri shampiyona

Umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda wahuzaga ikipe ya APR FC yari yakiriye Amagaju kuri Stade ya Kigali, urangiye APR iyanyagiye ibitego 6-0, inafata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Ikipe y’ingabo z’igihugu yafunguye amazamu ku munota wa 41 w’umukino ibifashijwemo na Muhadjiri Hakizimana, wari uhawe umupira na mwishywa we Djihad Bizimana.

Iki gitego cyaje gisanga ishoti rikomeye Muhadjiri yari amaze gutera ku munota wa 37 w’umukino, umupira ukurwamo na Twagirimana Pacifique wari mu izamu ry’Amagaju.

Igitego cya Muhadjiri ni cyo cyarangije igice cya mbere cy’umukino.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’imbaraga nyinshi ku ruhande rw’ikipe y’umutoza Petrovic ndetse n’intege nkeya ku ruhande rw’Amagaju kuko ibitego 5 muri 6 byaje mu gice cya kabiri cy’umukino.

Igitero cy’abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu cyatangiranye n’igice cya kabiri cy’umukino, gusa Amagaju akihagararaho akenshi atabawe n’imipira yashyiraga muri koruneli bikarangira APR ntacyo iyibyaje.

Amagaju yakomeje kurwana n’ubuzima kugera ku munota wa 66 ubwo Bigirimana Issa yarekuraga urutambi rw’ishoti, umupira ukagarurwa n’umutambiko w’izamu.

Nyuma y’umunota umwe Issa ateye uyu mutambiko, Djihad Bizimana yongeye kurekura irindi shoti na bwo umupira ugarurwa n’umutambiko.

Ku munota wa 67 w’umukino, APR yari yahereye kare ikubagana imbere y’izamu ry’Amagaju yatsinze igitego cya kabiri ibifashijwemo na Bigirimana Issa.

Uyu musore yaje kongera kureba mu izamu ku munota wa 73, biba bibaye 3 bya APR ku busa bw’Amagaju.

Abasore b’umutoza Petrovic bakomeje kotsa igitutu ikipe y’Amagaju, ari na ko bagenda bayihusha ibindi bitego byinshi. Maxime Seakamana wari winjiye mu kibuga asimbuye Lague Byiringiro yatsindiye APR igitego cya 4 ku munota wa 82 w’umukino, mbere y’uko Onesme Twizerimana aterekamo igitego cya 5 ku munota wa 89 w’umukino.

APR FC yatanze umubatizo mu ku munota wa 02 w’inyongera, ubwo Nzabahimana Emmanuel yitsindaga igitego, biba bibaye 6-0.

Gutsinda uyu mukino bifashije APR kurarana umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 47, amanota 2 imbere ya AS Kigali ifite urugamba rutoroshye imbere ya Kiyovu Sports ku munsi w’ejo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger