AmakuruAmakuru ashushyeImikino

APR FC ibabaje Rayon Sports isoza imikino ibanza yose idatsinzwe (uko imikino y’umunsi wa 15 yagenze)

Umukino wo ku munsi wa 15 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wahuje amakipe y’ibigugu, APR FC yari yakiriye Rayon Sports kuri stade Amahoro I Remera urangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Ni umukino wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel watangiranye ishyaka ryinshi ku mpande zombi ubwo Rayon Sports wabonaga ko itangiye yotsa igitutu ku izamu rya APR FC ari nako igenda ibona koruneli na Coup Franc ku munota wa gatatu.

Ku munota wa 18 w’umukino APR FC yari ifunguye amazamu ibifashijwemo na Byiringiro Lague ku kazi gakomeye kakozwe na Manishimwe Emmanuel Mangwende wari umuhereje umupira mwiza umurindi w’abafana ba Rayon Sports uba uragabanyutse. Igitego gisa n’icyaturutse ku makosa y’ubwugarizi bwa Rayon Sports.

APR FC yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Rayon Sports wabonaga ko hagati hayo hasa n’ahapfuye igatuma abakinnyi ba APR FC nka Mangwende bagumya ko kuyataka gusa igice cya mbere kirangira APR FC iri imbere ku gitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagarukanye impinduka hagati ubwo yahitaga isimbuza Olokwei Commodore yasimburwaga na Amran Nshimiyimana naho naho Ciza Mugabo Hussein agasimbura Nizeyimana Mirafa.

Ku munota wa cyenda w’igice cya kabiri (ni ukuvuga ku munota wa 54) Byiringiro Lague wari watsinze igitego cya APR FC yahawe ikarita itukura nyuma yo gutega Rutanga Eric akabona umuhondo usanga uwundi wari yari yahawe akuyemo umwenda.

Ku munota wa 70 w’umukino habayeho gusimbuza ku ruhande rwa APR FC Mugunga Yves asimbura Danny Usengimana.

Ku munota wa 88 w’umukino APR FC yabonye igitego cya kabiri kuri Coup franc nziza cyane yatewe na Manzi Thierry maze ayiboneza mu rushundura ari nako umukino urangira ku bitego 2 bya APR FC ku busa bwa Rayon Sports.

Muri uyu mukino ikipe ya APR FC yatunguranye izana Manzi Thierry na Mangwende batari batanzwe ku rutonde rwa 18 yagombaga kwifashisha kuri uyu mukino gusa ubwo umukino wajyaga gutangira aba bombi basohotse mu rwambariro kimwe n’abandi maze Rayon Sports itungurwa no kubona umutoza Adil Mohammad wa APR yabashyize muri 11 babanza mu kibuga.

Ikipe ya APR FC isoje imikino ibanza ya shampiyona idatsinzwe inayoboye urutonde rwa shampiyona ku manota 37 ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 31.

Uko iyindi mikino yo ku munsi wa 15 wa shampiyona yagenze:

Kuwa 5 tariki ya 20 Ukuboza 2019

AS Kigali 1 – 0 Heroes FC (Stade ya Kigali)

Bugesera FC 1 – 1 Gasogi United (Stade Bugesera)

Etincelles FC 2 – 2 Gicumbi FC (stade Umuganda)

Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019

APR FC 2 – 0 Rayon Sports (Stade Amahoro)

Marines FC 0 – 1 Musanze FC (Stade Umuganda)

AS Muhanga 0 – 0 Sunrise FC (stade Muhanga)

Mukura VS 1 – 3 Kiyovu Sports (Stade Huye)

Ejo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 Police FC izakira Epoir FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ari nawo mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanjemo

  • Kimenyi Yves
  • Iragire Saidi
  • Rutanga Eric
  • Nizeyimana Mirafa
  • Oumar Sidibe
  • Iranzi Jean Claude
  • Michael Sarpong
  • Yannick Bizimana
  • Olokwei Commodore
  • Iradukunda Eric Radou
  • Ndizeye Samuel

Abakinnyi 11 APR FC yabanjemo

  • Rwabugiri Umar
  • Omborenga Fitina
  • Manzi Thierry
  • Mutsinzi Ange
  • Manishimwe Emmanuel (Mangwende)
  • Niyonzima Olivier Sefu
  • Bukuru Christophe
  • Manishimwe Djabel
  • Byiringiro Lague
  • Danny Usengimana,
  • Claude Niyomugabo

Umusifuzi Uwikunda Samuel niwe wayoboye umukino


[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger