AmakuruImikino

Antoine Griezmann yatsindiye FC Barcelona igitego cya mbere inyagira Napoli

Umufaransa Anoine Griezmann yatsindiye FC Barcelona igitego cya mbere kuva yayigeramo avuye muri Atletico Madrid, mu mukino w’irushanwa rya Liga -Seria A Barcelona yanyagiyemo Napoli ibitego 4-0 ikanayitwara igikombe.

Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wo kwishyura w’iri rushanwa, nyuma y’ubanza wari wakinwe mu cyumweru gishize na wo Barcelona ikawutsinda ku bitego 2-1.

FC Barcelona yatsinze Napoli iyirusha cyane, bitandukanye n’umukino ubanza yatsinze ariko iyi kipe yo mu Butaliyani yayihushije ibitego byinshi.

Antoine Griezmann yashoboraga gutsindira Barcelona igitego nyuma yo gusigara arebana n’umuzamu bonyine, gusa umupira ntiyashobora kuwushyira mu ncundura. Luis Suarez na Ousmane Dembele na bo bagiye babona uburyo bwari gutuma Barca ifungura amazamu, gusa na bo ntibabasha kububyaza umusaruro.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no kwataka cyane ku ruhande rwa FC Barcelona, birangira itsinze ibitego byose bine byarangije umukino.

Luis Suarez watsindiye Barcelona igitego cy’insinzi ikina na Arsenal mu cyumweru gishize, yongeye kwigaragaza ku munota wa 48 atsindira Barcelona igitego cya mbere; mbere yo kongera kunyeganyeza incundura ku munota wa 58.

Antoine Griezmann yatsindiye Barcelona igitego cya gatatu, mbere y’uko Ousmane Dembele asoza akazi mu minota ya nyuma y’umukino.

Uyu mukino ntabwo wagaragayemo Kapiteni Lionel Messi ufite imvune itanamwemerera gukina umukino w’umunsi wa mbere wa Espagne FC Barcelona izahuriramo na Atletico Bilbao.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger