AmakuruImikino

Antoine Griezmann ntiyumva impamvu atari muri 3 bagomba gutoranywamo uw’umwaka

Umufaransa Antoine Griezmann ukinira Atletico Madrid yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Espagne, avuga ko atumva impamvu FIFA yanze kumushyira ku rutonde rw’abakinnyi batatu ba nyuma bagomba gutoranywamo uwahize abandi ku isi.

Uru rutonde ruriho Christiano Ronaldo wa Juventus watwaranye na Real Madrid UEFA Champions league iheruka, Luka Modric bakinanaga wanagejeje Croatia ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, cyo kimwe na Mohammed Salah wayoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’Abongereza akanageza Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league.

Antoine Griezmann uvuga ko yakabaye ari kuri uru rutonde, yafashije Atletico Madrid kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Espagne, atwarana na Atletico Europa league yo ku mugabane w’Uburayi, atwana n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa igikombe cy’isi ndetse anafasha Atletico kwegukana Super Coupe yo ku mugabane w’Uburayi.

Mu kiganiro kirambuye uyu musore yagiranye na L’equipe, yavuze ko kuba atari muri 3 ba nyuma bitumvikana.

Ati” Ntabwo byumvikana kandi biteye n’agahinda. Ni igihembo FIFA itanga. Si byo? Kandi igikombe cy’isi gitegurwa na FIFA. Si byo? Twatwaye igikombe cy’isi none nta mufaransa n’umwe urimo. Ni amahitamo, gusa kuba nta watwaye igikombe urimo biratangaje.”

Ku bwa Griezmann yumva ko kuba yaratwaye ibikombe 3 uyu mwaka ari urufunguzo rwari kumwemerera kwinjira muri 3 ba nyuma.

Ati” Ubwo nabaga uwa 3 muri 2016, nari naratsinzwe incuro ebyiri ku mukino wa nyuma. Kuri iyi ncuro natwaye ibikombe 3. Ballon d’Or ni igihembo gitangwa bashingiye ku byo wagezeho, batitaye kuko uri umukinnyi mwiza cyangwa wo kurwego ruhambaye. Bisaba kuba waratwaye ibikombe muri shampiyona ukinamo, ku mugabane w’Uburayi no mu gikombe cy’isi. Gusa kuri iyi ncuro biratandukanye cyane.”

“Ndibaza ikirenze nagakoze. Natwaye ibikombe 3 kandi byose nagizemo uruhare. Si njye utora gusa ngereranyije umwaka wa 2016 n’uyu, nagombaga kuza muri 3 ba nyuma.”

Antoine Griezmann yanatangaje ko bakimara gusezerera Ububiligi muri 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’Isi ngo bahise bumva ko igikombe cy’isi bazagitwara mu buryo bworoshye cyane. Avuga ko gutsinda Ububiligi byahise bibakuraho igitutu cyose, akaba ari na yo mpamvu yapfukamye akarira ubwo bari bamaze gusezerera iyi kipey’umutoza Roberto Martinez.

Ashimira cyane Paul Pogba nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye kugira ngo Ubufaransa butware iki gikombe kuko haba mu kibuga, hanze yacyo ndetse no mu rwambariro yabaga abungura ubwenge.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger