AmakuruImyidagaduro

Anita Pendo yashimangiye ko agomba kuzakora ubukwe

Anita Pendo, umwe mu bagore bamaze kubaka izina rikomeye muruganda rwimyidagaduro mu Rwanda yagarutse mu kazi nyuma y’igihe yari amaze atagaragara kubera ibihe yari amaze iminsi byo gutwita.

Nyuma y’igihe cyose yari amaze atagaragara mu bikorwa by’imyidagaduro atangaza ko ubu agiye kugaruka mukazi ke yari asanzwemo ariko ikindi ateganya kandi yiyemeje gukora ni uko azakora ubukwe byanze bikunze.

Anita nubwo atangaza ibi mu minsi yashize, mbere gato y’uko abyara yashwanye na Ndanda Alphonse bafitanye abana babiri , gusa iyo abajijwe kuri ibi ntagishaka kubivugaho ngo kubera umutekano w’urubyaro rwe.

Mu mashusho yashyizwe kurubuga rwa youtube aganira na isimbi tv , Anita avuga ko mu azi neza ko azakora ubukwe , kandi ari kimwe mubintu yifuza kuzakora mubuzima bwe.

“Inzozi za buri mukobwa ni ukwambara iriya kanzu y’umweru, ukajya hariya bagafotora, ukambara ya mikenyero ugasohoka baririmba baguherekeje [……] ni ikintu cyiza kandi ntabwo nkirwanya kuko nemera umuco nk’uko gahunda ziba zipanze. Nubwo hari ibyo nasimbutse ariko nemera ko biba bikwiye kugenda gutyo, buri mukobwa wese agakora ubukwe.”

Yakomeze avuga ko “Njyewe ndabizi neza ko nzabukora […] Ibintu byose ni ukubipanga kandi nizeye ko mu byo ngenderaho mu buzima gukora ubukwe birimo.”

Kuri ubu Anita Pendo yasubiye mu kazi yakoraga kuri Magic FM, kuyobora ibitaramo(MC) no kuvanga umuziki(DJ) ndetse atangaza ko agarukanye imbaraga dore ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018 we na Dj Fabiola bazavanga umuziki muri Diamond Club mu Mujyi wa Huye.

Anita Pendo atangaza ko yagarukanye imbaraga mu kazi yari asanzwe  akora ko kuyobora ibiganiro , kuvangavanga umuziki n’ibindi…..

Twitter
WhatsApp
FbMessenger