AmakuruAmakuru ashushyeCover StoryInkuru z'amahangaPolitiki

Angola: Urukiko rwategetse ko imitungo yose y’umuherwe Isabel Do Santos ifatiranwa

Urukiko rukuru rwa Angola rwategetse ko imitungo n’amafaranga by’umuherwe Isabel Dos Santos akaba umukobwa w’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Edouardo de Santos ifatirwa kubera ibyaha akurikiranyweho.

Uyu mukobwa uri mu bagore ba mbere bakize muri Afurika arashinjwa ruswa no kuba yaranyereje umutungo ungana na miliyari 1 y’Amadolari y’Amerika akangana na miliyoni 760 z’Amayero yagiye akura ku kurya ruswa ku ngoma y’ubutegetsi bwa se Edouardo de Santos wavuye ku butegetsi muri 2016 ubwo we yayoboraga ikigo gikomeye mu bya Peteroli cyitwa ‘Sonangol’.

Isabele de Santos w’imyaka 46 aherutse gushyirwa n’ikinyamakuru Forbes Magazine ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abagore 10 bakize kurusha abandi muri Afurika aho abarurirwa akayabo ka miliyari 2.2 z’amadolari ya Amerika akaba afite imishinga y’ubucuruzi myinshi mu bihugu bya Angola na Portugal.

Mu mitungo ye urukiko rwategetse ko ifatirwa harimo televiziyo ikomeye ya Nos SGPS, sosiyete y’itumanaho ya Unitel, banki yitwa ‘Bank Fomento de Angola (BFA), hamwe n’amafaranga ari kuri konti za banki zitandukanye nk’uko igitangazamakuru cya Leta y’Angola cyatangaje.

Isabele dos Santos we ahakana ibyo aregwa akavuga ko ari ukumubeshyera ndetse atangaza ko azifashisha amategeko n’inkiko mpuzamahanga kugirango we n’umuryango we barenganurwe.

Ibi bibaye mu gihe musaza we Jose Filomeno dos Santos nawe ari kuburana mu nkiko za Angola ku byaha bya ruswa akurikiranyweho yakoze ubwo yayoboraga ikigega cya Leta cy’ubukungu n’ubusugire bw’igihugu, akaba ashinzwe miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika yanyereje nk’uko Perezida wa Angola uriho ubu , Joao Lorenco abitangaza.

Urukiko rwategetse ko imitungo n’amafaranga bya Isabele dos Santos bifatirwa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger