AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Ange Kagame yagize icyo avuga ku birori byo kumusaba no kumukwa

Ingabire Ange Kagame, umukobwa wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye abamubaye hafi mu gihe cy’ubuzima bwe no mu bukwe bwe anizeza Bertrand Ndengeyingoma wamaze kumuhabwa ko urukundo rwabo ruzaba urw’iteka.

Ni mu butumwa uyu mukobwa wa Perezida Kagame yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ange Kagame ashimira ababyeyi be yagize ati”Ku babyeyi banjye, mwarakoze kuri buri kimwe. Uyu munsi n’iteka ryose nzabakunda.”

Uyu mukobwa kandi yashimiye basaza be batatu n’abakobwa bari bamugaragiye biganjemo ab’incuti ze ubwo yasabwaga akanakobwa ku munsi w’ejo.

Aba bakobwa yabashimiye agira ati”Ku bakobwa bampaye ubufasha buri mukobwa wese yakwifuza, mwarakoze kugendana nanjye …mu buzima ndetse n’ejo hashize. Ndabakunda nkanabubaha.”

Ubutumwa Ange yageneye basaza be bugira buti”Ku bahungu ba mbere nkunda ku isi, ntimuzigera munyigobotora”

Ange Kagame ageze ku mugabo we yagize ati”Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, niteze gukomezanya ubuzima nawe. Kuri twe urukundo ruzaba urw’iteka.”

Ange Kagame n’umugabo we bari kumwe n’ababyeyi be.
Ifoto y’urwibutso ya Ange Kagame ari kumwe n’abakobwa b’incuti ze bari baje kumushyigikira.
Ingabire Ange Kagame ari kumwe na basaza be batatu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger