Imikino

Andres Iniesta yasezeye muri FC Barcelone

Umunyabigwi wo muri FC Barcelone Andres Iniesta yasezeye ku bakunzi n’ubuyobozi b’iyi kipe nyuma y’igihe kirekire babanye bagasangira ibibi n’ibyiza dore ko nta yindi kipe uyu mugabo yigeze akinira none yatangaje ko azava muri iyi kipe Shampiyona irangiye. Abakinnyi bakinanye bagize icyo bavuga.

Kapiteni wa Barcelona akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Esipanye asezeye muri Barcelona afite imyaka 33 y’amavuko akaba yaragaragaye mu mikino 669 muri sezo 16 akaba yaratwaranye n’iyi kipe ibikombe 33. Mu gihe benshi bari kuvuga ko Iniesta agiye gukina muri shampiyona yo mu Bushinwa iri gutanga akayabo k’amafaranga muri iyi minsi, nyir’ubwite we ntacyo yari yabivugaho.

Ibinyamakuru bitandukanye by’i Burayi byatangaje ko uyu mugabo wakoreye byinshi bishoboka FC Barcelona yavuze ko aho azajya gukina hose atakinira ikipe yahurira na Barcelona ahariho hose.

Ubwo abanyamakuru bari bamubajije aho agiye kwerekeza Iniesta yabasubije agira ati :” Nababwiye ntazigera nkinira ikipe ifite aho yahurira na Barcelona, rero ntabwo ari I Burayi. Nzamenya neza aho nzxerekeza shampiyona irangiye kuko haracyari byinshi ngomba kuganira n’abantu batandukanye.”

Iniesta arava muri FC Barcelona shampiyona irangiye

 

Iniesta Utazibagirana mu bakunzi b’ikipe ya FC Barcelona yatwaye igikombe cy’Isi cya 2010 atwara icya Euro mu 2008 na 2012 mu ikipe y’igihugu. uyu mugabo iy’ikipe y’ikatalonya ntizamwibagirwa kuko yatwaranye nayo ibikombe 4 bya Shampions League ndetse atwara ibikombe bya shampiyona 8  muri Esipanye, byose bikiyongeraho iki cya 9 bagiye gutwara muri uyu mwaka w’umukino mu gihe bakomeza kwitwara neza.

Nyuma yo kumenya ko Iniesta asezeye muri FC Barcelona , umutoza w’iyi kipe Ernesto Valverde yatangaje ko ari umunsi mubi Iniesta azahora yibuka . Yagize ati :” Uyu ni umunsi mubi utazibagirana kuri njye kuvuga ko mvuye muri Barcelona namazemo ubuzima bwanjye bwose mu mupira w’amaguru.”

Mu magambo yuzuye amarira , mu kiganiro Iniesta yagiranye n’abakinnyi , abatoza n’abayobozi ba Bercelona yatangaje ko yakoze uko ashoboye kose ndetse akaba yarahuye n’abatoza batandukanye ndetse akanakinana n’abakinnyi batandukanye bose bakaba baramusabaga kubabera imfura maze nawe akagerageza akitanga uko ashoboye.

Andres Iniesta mu buzima bwe nta yindi kipe yigeze akinira uretse FC Barcelona, yayigezemo afite imyaka 12. Akimara gutangaza ko agiye gusohoka muri iyi kipe abo bakinanye bahise bagira icyo bamuvugaho.

Pedro ukinira Chelsea yo mu bwongereza yatangaje ko byari agahebuzo gukinana n’uyu mugabo ndetse anamwifuriza amahirwe menshi ku kindi cyemezo azafata.

Si we gusa kuko na Fernando Torres ukinira Atletical Madrid yavuze ko Iniesta yabahaye ibyishimo birenze urugero ubwo bakiananaga mu ikipe y’igihugu. Ni mu gihe umuzamu wakiniye Esipanye igihe kirekire Iker Casillas yagize ati :” Byari ibyagaciro kenshi kureba uburyo wakinaga mu ikipe y’igihugu ndetse ukanadusangiza ubunararibonye bwawe. Turi kumwe twatsindiye ibintu byiza byinshi . Ndakubaha cyane nkwifurije amahirwe.”

Ibyo Pedro yavuze
Fernando Torres
Iker Casillas

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger