Amakuru

Andres Iniesta yakorewe ibirori bikomye ku mukino wanyuma yakinnye mu ikipe ya Barcelona(Amafoto)

Andres Iniesta ubwo yakinaga umukino we wanyuma mu ikipe ya FC Barcelona yakorewe ibirori bikomeye nk’umukinyi wayigejejeho byinshi mu myaka 22 amaze muri iyi kipe yi wabo muri Espanye.

Ni mu mukino wa nyuma wa shampiyona ikipe ye ya Barcelona yatsinzemo 1-0 itsinda Real Sociedad.

Igitego cya Philippe Coutinho ni cyo cyafashije ikipe ya Barcelona kubona amanota atatu muri uyu mukino, inarangiza shampiyona ya Espagne ku mwanya wa mbere n’amanota 93 nyuma yo kwegukana La liga ku ncuro ya 25.

Iniesta wakinaga umukino we wa nyuma muri iyi kipe yakinnyi iminota 81, mbere y’uko asimburwa na Paco Alcacer.

Nyuma y’uyu mukino Iniesta yakorewe ibirori by’agatangaza na bagenzi be mu rwego rwo kumushimira, ibirori byari byanitabiriwe na mucuti we Xavi Hernandes wanamuhaye impano.

Iniesta kandi yakoze agashya nyuma y’ibirori, aho yagumye ku kibuga cya Nou Camp wenyine, yicaye hagati mu ruziga rwacyo kugeza saa saba z’ijoro.

Andres Iniesta yageze mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya FC Barcelona mu 1996 afite imyaka 12. Yakiniye iyi kipe imikino 729, ayitsindira ibitego 62.

Yatwaranye na yo ibikombe 32, birimo ibya shampiyona 9, UEFA Champions league 4, ibikombe by’umwami 6 ndetse n’ibindi bitandukanye.

Iniesta byamurenze amarira amusenga mu maso
Abakinnyi bose bari bambaye imyenda iriho amazina ya Andres Iniesta na nimero 8 uyu mukinnyi yambara

Andres Iniesta yamaze hafi amasaha 3 yicaye wenyine muri Camp Nou, mu gihe abandi bari batashye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger