AmakuruImikino

Andi mafoto y’amakipe y’ibihugu yageze mu Burusiya utabonye

Imikino y’igikombe cy’isi ikomeje kugenda idusatira. Nyuma y’imyaka myinshi dutegereje kongera kubona iyi mikino mbonekarimwe, birasa n’aho inzozi zamaze kuba impamo dore ko habura umunsi umwe wonyine ngo iyi mikino itangire mu gihugu cy’u Burusiya.

Umukino ufungura iri rushanwa uteganyijwe ku munsi w’ejo saa kumi nimwe za hano i Kigali, hagati y’ikipe y’igihugu y’Uburusiya Сборная (Sbornaya, The National Team) n’ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia, The Green Falcons.

Magingo aya, amakipe hafi ya yose yamaze kugera mu gihugu cy’Uburusiya uretse Repubulika ya Koreya n’Ubuyapani byitezwe y’uko zihagera mu masaha ari imbere.

Amafoto:

Ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles yasesekaye mu Burusiya ku munsi w’ejo.
Nigeria yururuka mu ndege.

Ikipe y’igihugu ya Mexique na yo yageze mu Burusiya ejo ku wa gatatu.
Aha abanya Mexique bururukaga mu ndege.

Binjira muri hoteli.

Ikipe y’igihugu ya Senegal na yo yashyitse mu Burusiya amahoro.

Ikipe y’igihugu ya Senegal na yo iri mu zageze mu Burusiya ejo.
Imodoka ishinzwe gutwara ikipe ya Senegal.

Ikipe y’igihugu ya Panama na yo yageze mu Burusiya kuri uyu wa kabiri.
Ikipe y’ighugu ya Pologne yahasesekaye kuri uyu wa gatatu.

James Rodriguez na bagenzi be na bo bari mu gihugu kiruta ibindi ubunini ku isi.

Ikipe ya Costa Rica na yo yageze mu Burusiya.
bakiri mu ndege.
Costa Rica.
Serbia yageze mu Burusiya kuri uyu wa gatatu.

Ikipe ya Sweden na yo yageze mu Burusiya.
Sweden
Die Manchaft y’Abadage yahageze ejo.
Abadage bururuka indege.
Bakirwa.

Abongereza na bo bageze mu Burusiya ku munsi w’ejo.
Bakigera ku kibuga cy’indege.
Abongereza.
Aha bari bagihaguruka iwabo.

Ababiligi na bo basesekaye uyu munsi mu Burusiya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger