AmakuruAmakuru ashushye

Amayeri ya Perezida Zelensky wa Ukraine mu gutsinda intambara Perezida Putin yamushyizemo

Perezida Vladimir Putin ashobora kutagera ku mugambi yateguye ku ikubitiro kuko umwanya w’ibiganiro asaba Ukraine ukomeje guterwa utwatsi na Perezida Zelensky uvugwaho gushinga ibikingi bikomeye muri iyi ntambara.

Umunyamabanga w’Ubwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga Lizz Truss avuga ko igitero Uburusiya bwagabye kuri Ukraine gidhobora kuba intandaro yo kurangira kwa perezida Putin.

Yavuze ko amahanga ari kubona uko intwari zo muri Ukraine zikomeje kwihagararaho ziharanira kurwanira igihugu cyabo kandi yemeza ko Ubwongeleza buzaharanira kubafasha bubaha intwaro kugira zikomeze kubafasha kwivuna umwanzi.

Zelensky asaba abanyamahanga kujya kumufasha ‘kurwanya Uburusiya’

Perezida Zelensky abinyujije ku mbugankoranya mbaga, yasabye ibihugu by’amahanga kujya kumufasha kurwanya ibitero yagabweho na Putin.

Ubu butumwa buvuga buti: “Umukuru w’igihugu cya Ukraine Volodymyr Zelensky aratabaza abanyagihugu bose bo ku Isi, inshuti za Ukraine, abanyotewe amahoro na demokarasi kumufasha kwigobotora umwanzi”.

Ubundi butumwa buvuga ko abanyamahanga bose bahawe uburenganzira kwo kwifatanya na Ukraine kurwanya umwanzi, kandi ko ubu hari gushingwa umutwe w’abarwanyi mushya wiswe “International Legion for the Territorial Defence of Ukraine”.

Umukuru w’igihugu cya Ukraine yari aherutse gushimangira ko igihugu cye cyatewe umugongo muri ibi bihe bigoye kirimo.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi birikohereza intwaro ariko ntibyohereze ingabo, ibi bikaba biriguterwa n’uko Ukraine atari umunyamuryango wa OTAN, ku buryo yahabwa ingabo n’ibihugu bigize uyu muryango.

Zelensky asaba abanyamahanga kujya kumufasha ‘kurwanya Uburusiya’

Ese ibi bihugu byombi bishobora kugirana ibiganiro bigashoboka?

Uburusiya buvuga ko bwohereje intumwa muri Biélorussie/Belarus mu mugambi wo gutegura ibiganiro hamwe na Ukraine.

Ariko Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine ntakeneye no kubyumva, avuga ko ibiganiro i Minsk byari gushoboka mu gihe Uburusiya butari gutera Ukraine buvuye ku butaka bwa Biélorussie.

Ariko avuga ko amarembo afunguye ku biganiro byabera ahandi hantu ahariho hose.

Ati: “Iyo hataba igitero kivuye ku butaka bwanyu, twari kuganirira i Minsk…duashobora kuganirira mu bindi bice uretse hariya”.

Perezida Zelensky yaba yatangiye amayeri y’urugamba?

Mu gihe perezida Vkadimir Putin w’Uburusiya agaragaza ko hashobora kubaho umwanya w’ibiganiro ku mpande zombi, intambara ikaba yahoshororwa, perezida wa Ukraine we ntabyumva kimwe nawe habe na gato.

Ukurikije amagambo Perezida Zelensky yatangaje agaragaza impungenge afite zo kuba Uburusiya bwifuje ko bagirana ibiganiro i Minsk, nho we akagaragaza ko Uburusiya bwamwinjiriye ariho bunyuze, ntashobora kuhakoza ibirenge agiye mu biganiro by’amahoro.

Kugeza ubu Ukraine ikomeje kwinjirirwa mu bice byose n’ingabo z’Uburusiya ariko Perezida Zelensky ntagaragaza impungenge na mba zo kuba afitiye ubwoba ibitero bimusatira umunsi ku w’undi.

Kuri uyu munsi wa kane umuriro wakijwe muri Ukraine, ibihugu bitandukanye byatangiye kuyoherereza intwaro zo gukomeza kuyifasha guhangana n’umwanzi kabone nubwo zizahasesekara ejo kuwa mbere tariki ya 28 Gashyantare 2022, mu gihe we azikeneye isaha ku isaha.

Harakemangwa ko kuba Perezida Zelensky ari gutera utwatsi ibigabiro na Putin i Minsk hari icyo yaba yiteganyirije gishobora guhungabanya umuvuduko Abatusiya bihaye binjira mu nurwa mukuru w’iki gihugu.

Perezida Zelensky kandi ntiyigeze agira ubushake bwo guhabwa ubuhungiro kuko yakomeje kugaragaza ko icyo yifuza ari ukuba yakoresha imbaraga zose n’uburyo bwose akarinda Ukraine ayoboye.

Abahanga bavuga ko mu gihe Perezida Zelensky yaba yize amayeri mashya y’urugamba, iyi ntambara ishobora kuba iyigihe kirekire kandi ikaba yasiga ishyize Uburusiya mu menyo ya rubamba.

Inkuru bisa

Ese Perezida Putin yaba ari mukuri mugutera Ukraine? Inyungu Amerika ibifitemo n’impamvu itagiye gufasha Ukraine

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger