AmakuruImikino

Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza i Nairobi gucakirana na Kenya

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abari munsi y’imyaka 20 yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe yerekeza i Nairobi aho kuri icyi cyumweru izacakiranira na Harambe Stars ya Kenya, mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika giteganyijwe kubera muri Niger mu mwaka Utaha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 30 Werurwe ni bwo iyi kipe yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe iyobowe n’umutoza Mashami Vincent ndetse n’abamwungirije barimo Yves Rwasamanzi utoza Marines na Mugabo Alexis usanzwe ari umutoza w’abazamu ba Mukura Victory Sports.

Iyi kipe ishobora ku kibuga cya Jomo Kenyatta International Airport giherereye i Nairobi ku saha ya saa 17h00, bikaba biteganyijwe ko igomba gukora imyitozo incuro ebyiri, aho umwitozo wa mbere ukorwa ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu na ho umwitozo wa kabiri ukazakorwa ejo ku wa gatandatu nyuma ya saa sita.

Ku munsi w’ejo ku wa kane Umutoza w’iyi kipe Mashami Vincent abakinnyi 18 b’intoranwa biganjemo aba APR FC n’Intare, akaba asanga aba bakinnyi bamufasha byinshi muri uyu mukino ubanza bityo bakaba banasezerera Kenya kugira ngo bakomeze mu cyiciro gikurikiraho.

” Iyi kipe itaga icyizere, urabona ko hari icyahindutse mu mikinire ya buri muntu ku giti cye kuva twakina na Polisi. Ubona ko biyubatsemo icyizere, barakina umupira usukuye ari na ko barema uburyo bwinshi bw’ibitego nk’uko twanabibonye uyu munsi, ku buryo mpamya y’uko bakomeje gukina muri uyu mujyo bashobora kuzitwara neza imbere ya Kenya”.

” Intego dufite ni ukwitwara neza mu mukino ubanza. Uyu mukino twawufashe nk’umukino ukomeye cyane ku buryo bizatworohereza gusezerera iyi kipe mu mukino wo kwishyura”.

Umukino ubanza hagati y’amavubi na Kenya uzabera muri Kenya ku cyumweru, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa 21 Mata 2018.

Biteganyijwe ko uzarokoka hagati y’u Rwanda na Kenya agomba gucakirana mu kiciro gikurikiraho na Zambia ifite igikombe cy’irushanwa riheruka, nyuma yo gutsinda Senegal ibitego 2-0 mu irushanwa ryari ryabereye muri Zambia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger