AmakuruImikino

Amavubi U-17 atsinzwe na Ethiopia, abura amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika

Urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 ikipe y’igihugu Amavubi yarimo rurangiriye muri 1/2 cy’irangiza, nyuma yo gusezererwa n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia kuri za Penaliti.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia ni yo yafunguye amazamu mbere, ku gitego cyatsinzwe na Mintesnot Wakjira ku munota wa 11. Iki gitego cyakanguye abasore b’umutoza Yves Rwasamanzi, botsa Ethiopia igitutu birangira bakishyuye ku munota wa 33.

Ni igitego cyishyuwe na Rutahizamu Nyarugabo Rodrigue uri mu bigaragaje cyane muri iyi mikino. Amavubi yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 44 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Isingizwe Rodrigue kuri penaliti.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye u Rwanda ruri imbere n’iibitego 2-1.

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia yagarutse mu gice cya kabiri yotsa u Rwanda igitutu, birangira yishyuye igitego ku munota wa 51 nanone ibifashijwemo na Mintesnot wungukiye ku makosa y’umuzamu w’u Rwanda.

Iminota yakurikiyeho yarazwe no gusatirana ku mpande zombi, gusa iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi akinganya 2-2.

Byabaye ngombwa ko hiyambazwa za Penaliti, Ethiopia yinjiza 4 kuri 2 z’Amavubi, bityo ikatisha itike y’umukino wa nyuma igomba guhuriramo n’urokoka hagati ya Tanzania na Uganda.

Amavubi y’u Rwanda azagaruka mu kibuga ku cyumweru akina n’utsindwa hagati ya Tanzania na Uganda, mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger