AmakuruPolitiki

Amateka ya Gen. Sultan Makenga uyoboye umutwe wa M23_uyu mutwe wakomeye bigenze bite? Makenga yatorejwe he?AMAKURu..)

Umutwe wa M23 urwanira mu mashyamba ya DR Congo, wongeye kubura imirwano uyobowe n’umwe mu basirikare b’abahanga mu mirwanire, gutergura urugamba ndetse no gutega agaco umwanzi, akaba yaranatorejwe mu gisirikare cy’u Rwanda General Sultan Emm. Makenga. Yavutse tariki 25 Ukuboza 1973 avukira I Masisi ariko yakuriye mu majyaruguru ya bwito muri Rutchuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Makenga yinjiye mu ngabo za RPF mu myaka ya mbere y’1990 ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiraga. Yari umwe mu basirikare bafite ubunararibonye mu gutega agaco umwanzi nk’uko bamwe mubarwananye nawe babitangaje.

Mu ngabo z’u Rwanda yahakuye ipeti rya sergent, yari n’umwe ndetse mu gutanga umusanzu wo hejuru mu rugamba rwo kubohora u Rwanda mu ngabo ziyunze na RPF ziturutse muri DR Congo.

Amashuri yize yakomeje kumubera imbogamizi mu mwuga we kubera ko nta ndimi yari azi kuvuga z’amahanga kuko yaba igifarana ndetse n’icyongereza byose yabivugaga biri aho. Mu gihe cy’intambara ya kabiri ya congo hagati ya 1998 na 2002 yari muri batayo ya Nguruma, imwe muzarwaniye mu gace ka Kitona. Makenga yagize uruhare rukomeye cyane mu mikorere y’iyi batayo kuko mu gace ka Katanga yarwanyemo mu b’imbere.

Nubwo yari umusirikare mwiza ariko kandi ntago imyitwarire ye mu gisirikare yakunze kuba myiza nk’uko babiri mu barwananye nawe babitangaje kuko mu mwaka wa 1997 yagiye atabwa muri yombi inshuro nyinshi zitandukanye. Mu mwaka wa 2005 nibwo yabonye ipeti rya major ubwo yarwaniraga ukwishyira ukizana kwa Congo mu ngabo zarwanaga. Makenga yari mu gace ka Rutchuru ubwo Laurent Nkunda yatangiraga kwegeranya ingabo zo kujya mu mutwe we ugamije kurengera abaturage ba CNDP.

Icyo gihe Makenga yabyumvise vuba cyane ubundi atangira gukorana na Nkunda maze atangira gutsindira icyizere cye kurusha abandi. Mu mwaka wa 2007 CNDP ya Nkunda ndetse n’indi mitwe irwanira mu mashyamba rya congo yinjijwe mu giirikare cya Congo FARDC makenga yahise agirwa umuyobozi wa batayo ya Bravo. Icyo gihe raporo y’umuryango w’abibumbye yagaragazaga ko Makenga yayoboye igitero cy’ubwicanyi bwabereye mu gace ka Buramba ariko Nkunda we agakomeza guhakana ibyo bari gushinja Makenga.

Nubwo Makenga atagaragaye mu kibuga ariko byavuzwe ko yohereje Lt Col Nzamurinda Innocent uzwi ku izina rya zimulinda muri ubu bwicanyi bwabaye kuva tariki ya 9 na 10 werurwe 2017 bugahitana inzirakarengane z’abantu bagera kuri 15. Ubwo igisirikare cya FARDC ndetse n’abayiyunzeho imikoranire yari yanze kugenda neza, CNDP yongeye kwisubiranya ukwayo maze Makenga wari ugeze ku ipeti rya colonel ahabwa kuyobora uyu mutwe mu gace ka Rutchuru kari hafi n’umupaka wa Bunagana uhuza u Rwanda na congo n’ibice bya parike y’igihugu cya congo ya Virunga.



Mu mwaka wa 2008 nyuma y’inama y’amahoro ya Goma ndetse na leta ya congo, Makenga yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi w’ibikorwa bya CNDP ndetse ibirindiro bikuru by’umutwe wayo byimurirwa mu gace ka Rutchuru.

Ubwo Laurent Nkunda yatabwaga muri yombi na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2009 binyuze mu masezerano y’ibanga yabaye hagati la leta zombi u Rwanda na Congo, Makenga yatangiye kwiyegeranya ngo arwanire sebuja Nkunda ariko biba iby’ubusa.

Ntago byateye kabiri Makenga yabaye umwe mu bayobozi bakuru 11 ba CNDP basinye ku masezerano y’imikoranire na guvernoma ya Congo kuwa 16 Mutarama 2009. Nyuma y’uko CNDP yongeye kwiyunga na FARDC Makenga yagizwe umuyobozi mukuru mu kurwanya FDRL mu gace ka Masisi na Warikare, mbere yo kujyanwa muri kivu y’amajyepfo aho yagizwe umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri aka gace.

Ibintu byatangiye kuba bibi ubwo Gen Bosco ntaganda yemezwaga nk’umuyobozi w’uyu mutwe, maze gukozwa kongera gukorana n’ingabo za leta ya Congo FARDC ntuyabyumva, nibwo amakimbirane yaje noneho ubwabo n’ingabo zitangira gucikamo ibice ubwazo. Ntaganda wanashinjwaga ibyaha by’intambara n’urukiko rwa ICC yanashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi guhera muri 2006, nawe ni umwe mu basirikare batojwe kandi banatorejwe mu gisirikare cy’u Rwanda imyaka itari mike, gusa igihe kinini yakimaze arwanira muri congo mu karere ka Ituri.

Hagati mu mwaka wa 2011, Ntaganda yaje gusura Makenga muri Bukavu ngo barebe uko bateza imbere ibikorwa byabo bya CNDP nubwo basaga bombi nk’abagikorana na FARDC. Muri 2012 gicurasi Makenga ibyo yarimo byoe yarabihagaritse yinjira mu mutwe wa M23 ahita anazamurwa ashyirwa ku ipeti rya general. Ntago byaje gutinda ahita atangazwa nk’umuyobozi mukuru w’uyu mutwe wa M23. Umwe muri ba somambike ba Ntaganda utaracanaga uwaka na Makenga witwaga Baudouin Ngaruye nawe yahise azamurwa mu ntera agirwa general maze agirwa uwungirije Sultan makenga mu kuyobora M23.

Ibikorwa bya M23 byatangiye kuyogoza congo mu mwaka wa 2012 aho byatangiye kwigarurira Goma yose birayifata. Muri 2013 gicurasi M23 yakubiswe inshuro na FARDC ndetse amakuru aravugwa cyane ko general makenga yakomeretse by’indengakamere, mu ugushyingo n’ubundi 2013 nibwo M23 yaje kumanika amaboko n’ingabo zayo zose maze baza guhabwa ubuhungiro muri Uganda aho bamaze igihe kinini mu buhungiro.

Muri 2017 Makenga wari waranigeze kuvugwa ko yapfuye yaje kongera gusasa imigeri ariko nabyo bi a iby’ubusa, none kuri iyi nshuro ikba ari nta yindi nkuru iri kuvugwa muri Africa y’iburasirazuba uretse kongera kwisuganya kwa M23. Nk’uko Makenga abitangaza avuga ko M23 ifite ingabo zigera mu bihumbi 6 zisuganyirije bi bice by’ibirunga. Anatangaza ko igihugu cya Congo gikeneye impinduka ku kabi n’akeza, kurandurwamo ruswa, gutyura impunzi no kurindira umutekano abaturage kandi bose kimwe nta gutonesha.

Ibibazo byose M23 na makenga uyihagarariye bagaragza bakaba bavuga ko batazigera na rimwe bahagarara bitarava munzira kuko bimaze kuba uruhuri. Uyu mutwe kandi ikindi kintu ukeneye ni ibiganiro na leta ya Congo ndetse no gushyirwa mu ngabo z’igihugu. Ubu M23 ikaba yaramaze gufata agace ka Bunagana kandi ikavuga ko itazigera na rimwe isubira inyuma, igikomeye muri byo igihe leta ya Congo itaremera ibyo iyisaba, ikaba izafata Congo yose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger