AmakuruAmakuru ashushye

Amategeko yemejwe mu gihe cy’ubukoloni yavanywe mu mategeko y’u Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko rikuraho amategeko arenga 1000 atakijyanye n’igihe, yashyizweho mbere y’itariki u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge, iri tegeko ritowe nyuma y’amezi atatu uwo mushinga uganirwaho mu Nteko.

Ayo mategeko yashyizweho ubwo u Rwanda rwakoronizwaga n’u Budage (1900-1916) n’igihe rwakoronizwaga n’u Bubiligi( 1916-1962).

Mu mategeko yakuwemo harimo iryabuzaga abacuruza ibinyobwa bisindisha kubitangira ubuntu cyangwa ku bikopa ryashyizweho mu 1930, iryavugaga ko abamisiyoneri b’abagatulika, umuryango cyangwa ikigo cy’Ababiligi gishaka gukora ibikorwa bifitiye rubanda inyungu bihabwa ubutaka bw’ubuntu ryashyizweho mu 1942, Iryo tegeko ryasobanuraga ko igihe bashaka gushyira igikorwa nk’icyo bahabwa ubutaka bungana na Hegitari 10 mu bice by’imijyi na hegitari 200 mu bice by’icyaro.

Umushinga wo kuyakuraho wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 03 Mata 2019 yayobowe na Perezida Paul Kagame.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, muri Kamena 2019 Ubwo Komisiyo ya Politiki mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasesenguraga umushinga w’iryo tegeko,  yavuze ko ari ikimwaro kuba u Rwanda rwari rukigendera ku mategeko yashyizweho ku nyungu z’Abakoloni.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, aganira na The New Times  yavuze ko iyo ari intambwe u Rwanda rugezeho yo kuba rwagendera ku mategeko rwishyiriyeho.

Iri tegeko ritowe nyuma y’amezi atatu uwo mushinga uganirwaho mu Nteko.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger