AmakuruImikino

Amasezerano u Rwanda rwasinyanye na BAL ahatse iki?

None kuri uyu mbere tariki ya 19 Kamena 2023 u Rwanda rwongereye amasezerano Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amaboko Basketball muri Afurika BAL binyuze mu kigo K’Igihugu gishinzwe Ubukungu n’ubukerarugendo RDB. Ni Amasezerano y’imyaka 5 kuko azarangira mu 2028. Ni amasezerano azatuma u Rwanda rukomeza kwakira imikino ya nyuma ya BAL.

Umuhango wo gusinya aya masezerano witabiriwe na Minisitiri wa Sport MUNYANGAJU Aurole Mimosa, Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi,Umuyobozi mukuru wa BAL, Amadou Gallo Fall, n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo. Aya masezerano yemerera BK Arena kwakira imikino myinshi ya BAL irimo iya kamarampaka n’iyirangiza mu mwaka 2024,20026 na 2028.

Harimo kandi ubufatanye na Kompanyi y’Igihugu itwaraa abantu mu Ndege RwandAir yo gukomeza kuba umufatanyabikorwa mu gutwara abantu muri BAL. Muri aya masezerano havugwa mo ko Visit Rwanda izakomeza kuba umufatanyabikorwa mu itegurwa rya BAL.  Harimo ko amakipe yose yitabiriye BAL azajya yambara imyenda yo gukinana yanditseho Visit Rwanda na BAL.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger