AmakuruImikino

Amakipe makuru yose yahiriwe n’umunsi wa mbere wa shampiyona

Imikino umunani yose yakinwe ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yasize amakipe makuru yose yegukanye amanota atatu y’umunsi wa mbere wayo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira ni bwo shampiyona yatangiye, mu rugendo rwo gushaka ikipe isimbura APR FC ifite igikombe cy’umwaka w’imikino ushize.

Mu mikino yari itegerejwe na benshi harimo uwa Rayon Sports yari yakiriye Mukura Victory Sports, AS Kigali yari yasuye Espoir FC na Kiyovu Sports yari yakiriye Gorilla FC.

Aya makipe makuru uko ari atatu nta n’imwe yatetereje abakunzi bayo, kuko Rayon Sports ibifashijwemo n’umunya-Maroc Youssef Rhab yatsinze Mukura igitego 1-0, na ho Aboubakar Lawal na Shabani Hussein’ Tchabalala’ bafasha AS Kigali gutsinda Espoir ibitego 2-0, mu gihe Ismael Pichou yafashije Kiyovu Sports gutsinda Gorilla FC igitego 1-0.

Uwo munsi kandi Ndabarasa Trésor yafashije Gasogi United kujya gutsindira i Rubavu Marines FC igitego 1-0.

Nyuma yo kwitwara neza kw’amakipe ya Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports; andi makipe yari atahiwe ni APR FC na Police FC yombi kuri iki Cyumweru yahuraga na Gicumbi FC cyo kimwe na Etoile de l’Est yombi yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Ibitego bya Kwitonda Alain ’Bacca’ kuri penaliti, Bizimana Yannick na Ndayishimiye Dieudonné byari bihagije ngo APR FC itsinde Gicumbi yatsindiwe impozamarira na Nsengayire Shadad ibitego 3-1.

Mu gihe APR FC yahaga Gicumbi FC ikaze, ni na ko Police FC yabigenzaga i Ngoma aho yari yasuye Etoile de l’Est.

Ibitego bya rutahizamu Danny Usengimana, Hakizimana Muhadjiri na Iyabivuze Osée byari bihagije ngo Police FC ivane intsinzi ku Cyasemakamba, ndetse ihita inafata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona.

Uretse APR FC na Police FC ziyongeraga ku makipe yabonye amanota atatu ku munsi wa mbere wa shampiyona, indi kipe yabigeragaho ni Musanze FC yatsinze Bugesera FC ibitego 3-1.

Ibitego by’umunya-Nigeria Irokan Ikechukwu, Umukongomani Angua Eric Kanza ndetse n’icyitsinzwe n’umunyezamu wa Bugesera ni byo byafashije Musanze FC gutwara amanota atatu y’uriya mukino wakiniwe ku kibuga cya Stade Ubworoherane cyari cyuzuye amazi.

Umukino wa Etincelles FC yanganyije 0-0 na Rutsiro FC ni wo rukumbi utarabonetsemo igitego.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger