AmakuruImikino

Amakipe akomeye abiri aramanutse APR ikomeza kwerekana ko ikomeye

Shampiyona y’ u Rwanda izwi ku izina rya Primus National League igeze ku musozo none kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023 kuko hakinwe umukino wa 30 ari nawo wa nyuma usoza Shampiyona 2022-2023.

Shampiyona 2022-2023 ni shampiyona yaryoheye abafana kuko irinze igera ku musozo hataramenyekana ikipe iri butware Shampiyona kuko amakipe atatu ya mbere yari afite amahirwe yo kugitwara ni muri urwo rwego ku mukino wa nyuma Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA ryajyanye ibikombe ku bibuga bitatu bitandukanye byakiniweho iyo mikino.

Mbere y’ uko umukino utangira APR, Kiyovu Sport na Rayon Sport zose zari zifite amahirwe yo kugitwara ariko imikino ikaba yarangiye APR FC itwaye icyo gikombe ku ntsinzi ya 2-1 cya Gorilla mu gihe kiyovu yatsinze ibitego 3 kuri 1 cya Rutsiro FC naho Sunrise igatsindwa na Rayon Sport igitego 1 ku busa bityo APR FC isoza Shampiyona ifite amanota 63  inganya na Kiyovu Sport mu gihe APR izigamye ibitego 26 naho Kiyovu ikazigama 17 hagakurikiraho Rayon Sport yashoje ifite amanota 62.

Intsinzi y’ Ikipe z’ Ingabo z’ Igihugu APR FC ihesheje iyo kipe igikombe cya 21 cya Shampiyona y’ u Rwanda ndetse n’ igikombe cya kane itwaye yikurikiranya kuko yabiherukaga mu  mwaka w’ imikino 2008/2009, 2009/2010, 2010/2011 n’ 2011/2012.

Muri iyi shampiyona isize hari amakipe akomeye asubiye mu kiciro cya Kabiri ariyo Espoir FC yashoje Shampiyona ifite amanota 17 n’ umwenda w’ ibitego 35 na Rutsiro FC ishoje ifite amanota 30 n’ umwenda w’ ibitego 12 zizasimburwa n’ Amagaju FC na Etoile de l’ Est FC zazamutse mu kiciro cya mbere zivuye mu Kiciro cya Kabiri.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger