Amakuru ashushyePolitiki

Amagambo yuje kwiyoroshya yuwahoze ari Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba imbabazi perezida Paul Kagame

Uwahoze ari guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie vianney wamaze guhagarikwa kumirimo ye yashimiye perezida Paul Kagame kunshingano yari yaramuhaye anamusaba imbabazi aho bitaba byaragenze neza

Ibi byabaye nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, hagaragaye itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryatangaje ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo babaye bahagaritswe ku mirimo.

Nyuma yiryo tangazo nibwo uwahoze ari guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie vianney yanditse kuri Twitter ye amagambo yuzuyemo gusaba imbabazi perezida Paul Kagame ndetse anamushimira kubwicyizere yamugiriye akamuha inshingano.

Ati”Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame kubwicyizere cyo gukora nka guverineri w’intara y’amajyaruguru mugihe cy’imyaka ibiri n’amezi icyenda ndashimira kandi abaturage b’intara y’amajyaruguru kubufatanye mubyo twagezeho muri iki gihe cyose.

 

Arongera  ati “Ndasaba imbabazi aho nagutengushye hose, Nyakubahwa Perezida Kagame, FPR-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje ikindi cyiciro cy’ubuzima bwanjye, nkomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye, kandi ndi umwizerwa kuri Perezida Kagame no kuri RPF”.

Gatabazi wari amaze  igihe kinini mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepeti aho yari amaze imyaka 14 yagizwe guverineri w’intara y’amajyaruguru kanama 2017.

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger